U Rwanda na Azerbaijan bemeranyije guteza imbere ishoramari

igire

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwagiranye ibiganiro n’intumwa zo mu gihugu cya Azerbaijan bigamije guteza imbere ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro cy’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kicukiro, ahazwi nko kuri Expo i Gikondo, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026.

Ubutumwa bwa PSF buri ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, bugaragaza ko PSF n’intumwa zo muri Azerbaijan ibiganiro byabo biri mu rwego rwo gushaka amahirwe y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Bugira buti: “Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye, guteza imbere ishoramari, no gufungura inzira nshya z’iterambere mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi.”

Inama yahuje inzego zombi, yagaragaje akamaro ko kubaka umubano uhamye utuma habaho iterambere risangiwe ndetse no guhanga udushya.

U Rwanda na Azerbaijan bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku nzego zinyuranye, ariko ubu bufatanye bushya bugamije kuwuteza imbere no guha imbaraga amahirwe yo kwinjira mu ishoramari rihuriweho.

Ubuyobozi bwa Azerbaijan n’ubw’u Rwanda bwagaragaje ko bwifuza kwifatanya mu guteza imbere inzego zitandukanye mu Ukwakira 2024 ubwo Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirizaga Perezida Ilham impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

Icyo gihe Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga yagaragaje ko inzego ibihugu byombi byakwifatanya mu guteza imbere zirimo ubucuruzi, ishoramari, siyansi, uburezi n’ibikorwa by’ubutabazi. Ibyo ni byo yaganiriyeho na Perezida Ilham.

Icyo gihe Perezida Ilham yasabye Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga kumugereza indamutso ye kuri Perezida Kagame.

Umubano w’u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017. Azerbaijan ifite umudipolomate uyihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia.

Share This Article