U Rwanda na Togo byasinye amasezerano 3 y’ubutwererane

igire

I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Togo byashyize umukono ku masezerano y’uburyo butatu, agamije kurushaho kwimakaza ubutwererane.

Ayo masezerano yasinyiwe ahateraniye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, arimo ayo gusangira ubunararibonye mu bya Politiki, ajyanye no gushyiraho Komisiyo Ihuriweho igamije kunoza ubutwererane ndetse n’andi ajyanye n’ububutwererane mu nzego zinyuranye.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’aububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, Robert Dussey.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe na  mugenzi we wa Togo bagaragaje ubushake bwa Politiki bw’ibihugu byombi mu guharanira ko byarushaho guteza imbere umubano ufitiye akamaro abaturage b’ibihugu byombi ndetse no kurushaho kwimakaza ukwihuza kwa Afurika.

Aya masezerano yasinywe ni amahirwe yihariye ku Rwanda, kuko agiye kurufasha gukomeza kwinjira byeruye ku Isoko ry’Uburengerazuba bwa Afurika binyuze mu bucuruzi, ishoramari, ubwikorezi n’ibindi.

Aya mahirwe arushaho kuba ingenzi kuko ibihugu byombi biri gushaka kurushaho kubyaza umusaruro Isoko Rusange rya Afurika (AfCTA), mu bwikorezi bwo mu kirere n’izindi nyungu z’ingenzi ku baturage b’ibihugu byombi no kurushaho kwimakaza ukwihuza kw’Abanyafurika muri rusange.

Muri Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, yaganiriye n’ubuyobozi bwa Togo ku buryo bwo kongera ubucuruzi, kongera agaciro ku bicuruzwa no kohereza umusaruro w’ubuhinzi hanze.

Togo ifite umwanya wihariye mu bucuruzi n’ishoramari rikorwa mu Burengerazuba bwa Afurika, kuko Umurwa Mukuru wayo Lomé ari irembo ry’ubucuruzi rijya mu bihugu byo muri ako Karere. U Rwanda rushobora kwifashisha Togo nk’ahantu ho kugera ku masoko yo muri ako Karere, rukagura isoko ry’ibikomoka ku buhinzi, imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, ikoranabuhanga, serivisi z‘imari ndetse n’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda muri rusange

U Rwanda nk’Igihugu kidakora ku nyanja, gishobora no kubyaza umusaruro Icyambu cya Lomé kuko ari ihuriro rikomeye ry’ubwikorezi bwo mu Karere ndetse Guverinoma ya Togo ikomeje gushora imari mu guhuza icyo cyambu n’ahandi hantu h’ubucuruzi harimo n’Icyanya cyahariwe Inganda cya Adétikopé.

Ku bera uwo mushinga, Banki y’Isi yatangaje muri Kamena 2026, ko Togo iri kuvugurura n’umuhanda wa gari ya moshi uhuza Icyambu cya Lomé na Adétikopé.

Mu gihe ubuhinzi ari ingenzi cyane mu bibugu byombi, u Rwanda na Togo ikungahaye ku buhinzi bw’ipamba, ikawa, kakawo, soya, igihingwa cya cashew n’ibindi, bishobora gukorana byimbitse mu kurushaho kongera umusaruro no kuwongerera agaciro, kuwagurira amasoko n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bifite amahirwe yo gukorana mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rigezweho, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Share This Article