Uruzinduko rw’akazi rwa Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé rusize ibihugu byombi byiyemeje kurushaho kwagura no gushimangira umubano mu nyungu z’abaturage, by’umwihariko bikuraho viza ku mpande zombi.
Uwo ni umwe mu mishinga itandukanye y’amasezerano ibihugu byombi byagaragaje ubushake bwo gushyiraho umukono nk’uko byashimangiwe mu biganiro byaranze Perezida Gnassingbé na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’amatsinda yo ku mpande zombi.
Gukuriraho viza abadipolomate n’abaturage ni amasezerano afasha abaturage b’ibihugu biyasinyanye guhahirana byoroshye nta mbogamizi maze bikorohera buri wese kuba yakora ubucuruzi cyangwa izindi gahunda zifite inyungu ku bihugu byombi yisanzuye.
Ubufatanye bw’u Rwanda n’iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika muri urwo rwego, bubonwa nk’amahirwe akomeye yo gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere gahunda y’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).
Nanone kandi biri mu rwego rwo kwimakaza ubucuruzi n’ishoramari hagati y’abaturage b’ibihugu byombi binyuze mu koroshya ingendo mpuzamahanga.
Uretse amasezerano yo gukuriraho viza abaturage n’abadipolomate b’ibihugu byombi, Perezida Kagame na Perezida Gnassingbé bashimangiye ko hakenewe isinywa ry’amasezerano yamaze kumvikanwaho arimo ay’ubutwererane rusange, ayo gushyiraho Komisiyo Ihoraho Ihuriweho n’impande zombi, n’ajyanye no gukoraho gusoresha kabiri.
Iyo mishinga n’indi ijyanye n’ubutwererane bushya yaganiriweho izakomeza gusuzumwa n’amasezerano agashyirwaho umukono mu bihe biri imbere.
Intego y’uru ruzinduko rwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 no ku Cyumweru ku ya 19 Mutarama 2025, yari iyo gusuzumira hamwe iterambere ry’ubushuti n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Yari amahirwe yo kurushaho kuganira ku zindi nzego z’inyungu abaturage b’u Rwanda n’aba Togo bahuriyeho.
Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yaje mu Rwanda aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi barimo ba Minisitiri n’abandi bayobozi bakuru mu buyobozi bwa Togo.
Perezida Gnassingbé na Perezida Kagame bashimye ubushuti n’ubuvandimwe birangwa hagati ya za guverinoma n’abaturage b’ibihugu byombi. Bashimangiye ukwiyemeza mu gukomeza kwimakaza ubutwererane bwa Politiki, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
U Rwanda na Togo bishyize imbere guharanira ko Afurika yabaimwe kandi ikaba ifite ubufatanye bukomeye bushingiye ku cyerekezo gihuriweho hagamijwe kongera kuzahura Afurika nk’uko bishingiye mu Cyerekezo 2063 cyo kubaka ‘Afurika Twifuza’.
Ni muri urwo rwego impande zombi ziyemeje kohererezanya amatsinda ajya mu rugendo shuri mu kurushaho gushimangira ubutwererane bwa tekiniki mu nzego zinyuranye.
Mu guoza urwo ruzinduko, Perezida Gnassingbé yashimiye Perezida Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda uburyo bamwakiranye urugwiro hamwe n’itsinda ryaje rimuherekeje.
Perezida Kagame na we yashimye mugenzi we wa Togo ku bw’urwp ruzinduko yagiriye mu Rwanda anashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gukorana bya hafi na Repubulika ya Togo.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’ibiganiro no gusinyana amasezerano hagati y’ibihugu byombi, abaturage babyo bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe bakora ibyo bakwiye gukora.
Ati: “Iteka mpora nshaka kwibutsa abantu ko iyo twamaze kugenderanirana, tukagirana ibiganiro, tukagera ku gusinyana amasezerano, ikiba gisigaye ari ukwinjira mu bucuruzi maze tugakora ibyo dukwiye kuba dukora.”
Igihugu cya Togo gihana imbibe na Ghana, Benin na Burkina Faso, kikaba gituwe n’abaturage bakera kuri miliyoni 8.5. Ni kimwe mu bihugu bibonekamo umunyu (phosphate) mwinshi.
Urwego rw’inganda na rwo rugenda ruzahuka nyuma y’igihe kinini rwari rumaze rusa n’urwasinziriye, aho abashoramari bakomeje kwiyongera kandi bakaba bakomeje kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari aboneka muri icyo gihugu.