Mu mwaka utaha wa 2025, i Kigali mu Rwanda hazateranira Inama ya Kabiri ihuje itsinda rihuriweho ry’abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’abo mu Ngabo za Yorodaniya, yiga ku kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihungu byombi mu bya gisirikare.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024, mu Nama ya mbere y’Itsinda rihuriweho (JWG) iteraniye i Amman mu Bwami bwa Yorodaniya.
Iyo nama yo ku nshuro ya mbere yari igamije ku gutegura umushinga wo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mwaka wa 2020.
Ni inama yitabiriwe n’Itsinda riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, mu ruzinduko rwatangiye ku wa Kabiri aho izo ntumwa z’u Rwanda zasuye icyicaro gikuru cy’ingabo za Yorodaniya (JAF), zikakirwa n’Umugaba mukuru w’ingabo za Jordania, Maj. Gen. Yousef Huneiti.
Leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya bikomeje urugendo rwo kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye zifitiye akamaro abaturage b’ibihugu byombi n’Isi yose muri rusange.
By’umwihariko, ibihugu byombi bifitanye ubutwererane mu kurwanya iterabwoba binyuze mu itumanaho ritaziguye cyangwa binyuze muri gahunda ya Aquaba (Aquaba Process) yatangijwe n’Umwami wa Yorodaniya Abdullah II Ibn Al-Hussein mu mwaka wa 2015.
Iyo gahunda ikubiyemo inama mpuzamahanga zigamije kurushaho kongerera imbaraga ubutwererane mu bya gisirikare n’umutekano, guhuza ibikorwa no guhererekanya ubunararinonye mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga ku birebana no guhashya iterabwoba.
Buri nama ikorwa itegurwa hibandwa kuri buri Karere, ikoroshya ibiganiro bikorwa hagati y’impuguke zinyuranye. Inama ya Aquaba yo mu mwaka wa 2022 yigaga ku Mutekano w’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba yabaye mu kwezi kwa Werurwe 2022.
U Rwanda n’Ubwami bwa Yorodaniya byemeranyijwe ku kurushaho kwimakaza ubutwererane mu guhashya iterabwoba, guteza imbere politiki, ubukungu, ubuzima ndetse n’urwa gisirikare.
Mu biganiro byabereye mu muhezo ku Cyumweru, abayobozi bombi bagaragaje ubushake bwo gukomeza kwimakaza umubano hagati y’Ubwami bwa Yorodaniya n’u Rwanda, bashimangira agaciro ko kubaka umubano ushingiye ku nyungu ibihugu byombi bihuriyeho.
Inama y’itsinda rihuriweho ije ikurikira uruzinduko rwa Gen. Mubarakh Muganga, yagiriye mu Bwwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya mu mwaka ushize, aho yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Inzego z’Umutekano Maj Gen Yousef Huneiti.
Ibyo biganiro byibanze ku nyungu z’umutekano ibihugu byombi bihuriyeho ndetse n’uburyo buhari bwo kurushaho kwimakaza ubutwererane mu bya gisirikare.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nab wo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Umwami Abdullah II wa Yorodaniya bashimangiye akamaro ko gusigasira ihuzabikorwa n’ibiganiro ku bibazo bitandukanye biraje ishinga ibihugu byombi.
Muri ibyo bibazo harimo ibirebana n’umutekano, by’umwihariko kurwanya iterabwoba mu buryo buhereye ruhande ndetse no kongera imbaraga mu kwimakaza amahoro n’umutekano ku Isi.
Umwami Abdullah II yashimye ubutwererane bw’Ubwami bwe n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Aqaba Process, arushimimira kuba runaheruka no kwakira inama z’iyo gahunda mu mpera z’umwaka ushize.
Perezida Kagame na we yashimiye imbaraga Ubwami bwa Yorodaniya bukomeje gushyira mu rugamba mpuzamahanga rwo kurwanya iterabwoba binyuze muri Aqaba Process.
Ibiganiro byahuje Perezida Kagame n’Umwami Abdullah II byanagarutse ku ngingo zigezweho mu Burasirazuba bwo hagati, by’umwihariko ibibazo by’umutekano muke i Gaza watewe n’intambara ihuje ingabo za Leta ya Isiraheli n’umutwe uyobowe na Hamas.