U Rwanda ruzakira inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo zirwanira ku butaka

igire
Kigali, 19 Ukwakira 2025 – Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko ku itariki ya 21–22 Ukwakira 2025 kizakira inama mpuzamahanga y’Abagaba Bakuru b’Ingabo zirwanira ku butaka baturutse muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Iyi nama, iba ku nshuro ya kabiri, izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukoresha ubushobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka mu kuzamura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’amahoro n’umutekano.”

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ivuga ko iyi nama izaba urubuga rwo kungurana ibitekerezo no gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, mu gihe Afurika n’Isi bihanganye n’ibibazo by’umutekano birimo iterabwoba n’intambara zishingiye ku mitekerereze mishya.

U Rwanda ruvuga ko kwakira iyi nama bigaragaza umuhate warwo mu guteza imbere amahoro n’umutekano ku mugabane, ndetse no gusangira ubunararibonye mu miyoborere y’ingabo.

Share This Article