U Rwanda ruzakira inama y’Akarere y’Inzego zirwanya ruswa mu 2027

igire

U Rwanda rwatoranyijwe nk’ahantu hazateranira Inama ya 17 y’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Inzego Zirwanya Ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba (EAAACA) mu kwezi kwa Werurwe k’umwaka utaha wa 2027.

Ni ibyagarutsweho mu nama zikomeye zihuje inzego zishinzwe kurwanya ruswa n’abafatanyabikorwa bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba zabereye I Nairobi muri Kenya kuva ku wa 21 kugeza ku wa 24 Mata 2026.

Izo nama zirimo iya EAAACA, Inama Rusange ya 16, Inama y’Inteko Nyobozi (EXCOM), Inama Mpuzamahanga ku Kurwanya Ruswa, ndetse n’Inama Rusange (ARIN-EA).

Urwego rw’Umuvunyi rw’u Rwanda rwitabiriye izi nama, ruhagarariwe n’Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine, aho zari zigamije kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu, gusangira ubunararibonye, kunoza imikorere no kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

U Rwanda, nk’umunyamuryango ukomeye wa EAAACA, rukomeje kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere indangagaciro z’ubunyangamugayo, kubazwa inshingano no guteza imbere imiyoborere myiza haba mu gihugu no mu Karere.

Mu muhango wo gutangiza Inama yiga ku kugaruza umutungo wakomotse ku byaha no kurwanya iyezandonke, Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yashimangiye ko kugaruza umutungo wanyerejwe bidakwiye kugarukira ku gusubiza amafaranga cyangwa indi mitungo yibwe gusa, ahubwo ko ari inzira yo kongera icyizere abaturage bafitiye Inzego no gutanga ubutabera.

Yagize ati: “Kugaruza umutungo mu buryo bunoze si ugusubiza ibyanyerejwe gusa, ahubwo ni ugusubiza icyizere abaturage no gutanga ubutabera.”

Muri izi nama kandi, u Rwanda rwongeye kugaragaza icyizere rufitiwe mu buyobozi bw’Inzego z’Akarere zirwanya ruswa, aho rwatorewe kuyobora ARIN-EA, runatorerwa kuba Visi Perezida wa EAAACA.

Ibi byemezo bishimangira uruhare rw’u Rwanda nk’igihugu cyiyemeje gukomeza guharanira imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no gukumira ruswa ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.

Mu bipimo biheruka bya 2025 by’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane na ruswa (Transparency International), u Rwanda rwabonye amanota 58 ku 100 arushyira ku mwanya wa 41 mu bihugu 182, umwanya wa 3 ku rwego rw’Afurika n’Umwanya wa 1 mu Karere k’Iburasirazuba.

Abahagarariye inzego zirwanya ruswa mu Karere bahuriye i Nairobi muri Kenya
Share This Article