Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abaje gusezera kuri Perezida Hage Geingob wayoboraga Namibia akaba aherutse gutabaruka ko u Rwanda ruzakomeza kuzirikana akamaro yagiriye Afurika.
Iri jambo yarivuze mu izina rya Perezida Paul Kagame.
Ngirente avuga ko u Rwanda ruzi akamaro uriya mugabo yagiriye Afurika n’igihugu cye by’umwihariko.
Ni umuhati yashyizeho mu guharanira ko Afurika iba umugabane wigenga, ufite uburenganzira bwo kugena ibyo wihitiyemo kandi ngo ibi bizakomeza kuzirikanwa n’abandi bari bafite intego nk’ize.
Dr. Edouard Ngirente yagize ati: “ u Rwanda ruzahora ruzirikana umubano mwiza rwagiranye na Namibia mu gihe yayoborwaga na Geingob.”
Yaboneyeho kubwira abaturage ba Namibia ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Namibia nk’igihugu cy’inshuti hashingiwe ku musingi wasizwe na Hage Geingob.
Mbere y’uko Ngirente ajya gusezera kuri uriya munyacyubahiro, Madamu Jeannette Kageme yagiye gufata mu mugongo mugenzi we wahoze ari umufasha wa nyakwigendera witwa Monica Geingob.
Hage G. Geingob yari Perezida wa Namibia aherutse gutabaruka azize cancer yari amaranye igihe.
Yaguye mu bitato byitiriwe Lady Pohamba.
Inkuru y’urupfu rwa Perezida Dr. Hage G. Geingob, yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru wa Namibia.
Perezida Hage Geingob yabaye Umukuru w’Igihugu kuva mu 2015, akaba yari ari kuyobora manda ya kabiri yari kuzarangira mu mpera z’umwaka wa 2024.