Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rwashyikirije u Buhinde Salman Khan ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

U Rwanda rwashyikirije u Buhinde Salman Khan ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba

igire
igire Yanditswe November 27, 2024
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 u Rwanda rwashyikirije u Buhinde Salman Khan kugira ngo akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano.

Ni igikorwa cyabereye ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali aho inzego z’ubutabera mu Rwanda zamushyikirije iz’u Buhinde.

Salman Khan yatawe muri yombi nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma y’u Buhinde binyuze muri Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) aza gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda tariki 09 Nzeri uyu mwaka wa 2024.

Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, Siboyintore Jean Bosco, yagaragaje ko ibyaha Salman Khan akurikinyweho yabikoreye mu Buhinde agahungira mu Rwanda.

U Rwanda rukimara kumuta muri yombi rwabimenyesheje Leta y’u Buhinde. Tariki 29 Ukwakira 2024, u Buhinde busaba u Rwanda ko rwakohereza Salman Khan, ubwo busabe busuzumwa na Minisiteri y’Ubutabera.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yemeje ubwo busabe bw’u Buhinde tariki 12 Ugushyingo 2024 anatanga uruhushya rw’uko ukekwa yoherezwayo.

U Rwanda n’u Buhinde, nta masezerano bifitanye yo guhanahana abanyabyaha, ariko mu mategeko y’u Rwanda harimo ingingo y’uko mu gihe hari igihugu gisabye umunyacyaha uri mu Rwanda, ibihugu bigirana amasezerano y’ubwumvikane kikamuhabwa.

Umushinjacyaha Siboyintore ati “Itegeko ryacu rigena ibirebana no guhanahana abanyabyaha, harimo ingingo ivuga ko iyo hari igihugu gisabye umunyacyaha uri mu Rwanda ko n’iyo tudafitanye amasezerano dushobora kuyakorana y’ubwumvikane, umunyabyaha agahabwa igihugu cyamusabye”.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera y’u Buhinde, yashimye ubufatanye bw’u Rwanda uko bwashyizwe mu bikorwa nubwo nta masezerano yo guhanahana abanyabyaha ibihugu byombi bifitanye.

Yasobanuye ko u Buhinde butihanganira ibikorwa by’iterabwoba kandi ko n’u Rwanda ari ko bimeze kuko ari igihugu cyiyemeje gutanga urugero rwiza mu ruhando mpuzamahanga.

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire November 27, 2024 November 27, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?