U Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rushya rwitwa Gardasil 9 rwa virusi izwi nka ‘human papillomavirus’, itera indwara zirimo kanseri y’inkondo y’umura.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyatangaje ko uru rukingo ruri gutangwa mu turere twa Gicumbi, Karongi, Kayonza na Nyarugenge.
Virusi za HPV zandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina, ndetse zimwe muri zo zishobora gutera kanseri y’inkondo y’umura, izindi zigatera kanseri yo mu myanya myibarukiro y’abagore n’abagabo, iyo mu kibuno iy’umuhogo n’izindi.
Gardasil 9 ihangana na virusi icyenda zirimo izitera izi kanseri n’ibindi bibazo byo mu myanya myibarukiro.
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika gitangije Gardasil 9 muri gahunda y’ikingira.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa byo gukingira muri RBC, Hassan Sibomana yabwiye The New Times ko Gardasil 9 itandukanye na Gardasil 4 isanzwe ikoreshwa, kuko yo ikingira ubwoko bune bwa ‘human papillomavirus’.
Ati “Gardasil 9 ikora ku bwoko icyenda harimo n’ubwoko bune bw’ibanze nka 6, 11, 16, 18 hakiyongeraho n’ubundi bwoko butanu. Uru rukingo rurinda ubwoko bwinshi bwa ‘human papillomavirus’ bushobora gutera kanseri zinyuranye kandi ikarinda kanseri zishingiye kuri ‘human papillomavirus’ ugereranyije n’urwa mbere.”
Sibomana yasobanuye ko uru rukingo rutangwa ari doze ebyiri ariko abakobwa bakiri mu mashuri bahabwa doze imwe.
Umubare wa doze abantu bahabwa ugendera ku myaka. Urukingo rwa Gardasil 9 ruhabwa abantu bafite imyaka icyenda kugeza ku myaka 45, ariko abahabwa doze ebyiri bakaba abagore bafite kuva ku myaka 29 kuzamura.
Yavuze ko uru rukingo rushya nta ngaruka rugira ku mubiri w’umuntu ndetse rukora ku rugero rwiza ugereranyije n’urwarubanjirije.
Ati “Twatangiriye ku turere tune kubera umubare muto w’inkingo uhari. Ibice byatoranyijwe kugira ngo hasuzumwe uburyo imibiri y’abantu yakira urukingo n’imikorere yarwo mbere y’uko turutanga mu gihugu hose.”
RBC ivuga ko mu gihe haboneka izindi doze z’uru rukingo zizagezwa ku mavuriro anyuranye yo mu turere twatoranyijwe, abaturage bakamenyeshwa igihe n’aho bashobora kuzisanga.
Sibomana yavuze ko urukingo rwa Gardasil 9 ruzagira uruhare rukomeye mu gukumira kanseri y’inkondo y’umura.
Ati “Nirutangwa mu buryo bwagutse tuzabasha kongera imbaraga mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura. Intego yacu ni ugukingira kugeza kuri 90%, abagore 70% bagasuzumwa, ndetse 90% by’abasanzwe barwaye bagahabwa ubuvuzi.”
Yavuze ko abakobwa b’imyaka 12 mu Rwanda bakingiwe ari benshi, kuko mu turere hafi ya 95% bageze kuri 90% mu myaka ishize.
