Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ingamba z’ubwirinzi yashyizeho zo kwirinda ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakomeje gushyigikirwa na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), zizagumaho kugeza uwo mutwe umanitse amaboko cyangwa usenywe burundu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde avuga ko FDLR igikomeje ingengabitekerezo ya Jenoside, yayokamye kuva mu 1994, ariko u Rwanda rutazacika intege mu kurwanya uwo mutwe kugeza ku ndunduro.
Mu ibaruwa Amb Mukantabana yandikiye Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika muri Afurika, (US House Foreign Affairs Africa Subcommittee), Chris Smith yasobanuye ko FDLR yashinzwe n’abateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kandi bakomeje gutera u Rwanda na nyuma ya Jenoside.
Yagize ati:”Hagati ya 1994 na 1999, Abacengezi bari barahungiye muri DRC bishe ibihumbi by’Abanyarwanda b’abasivili mu bitero byateguwe byibasiraga cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Iyo baruwa yo ku wa 22 Mutarama yayandikiye Smith wari uyoboye inama yiga ku masezerano y’amahoro n’ubukungu ya Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasinywe n’u Rwanda na DRC agamije gushyira iherezo ku makimbirane n’umutekano muke bimaze imyaka isaga 30 mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Amb. Mukantabana yagaragaje ko muri iyo myaka abacengezi batsinzwe ariko FDLR iza kongera kwisuganya ivuye muri ayo matsinda y’imitwe y’abagizi ba nabi yatsinzwe,aho yakoreraga mu Burasirazuba bwa DRC.
Uwo mutwe w’iterabwoba wakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo irwanya ndetse inatoteza Abatutsi bo b’Abanyekongo harimo kubica no kubahohotera bya hato na hato.
Avuga ko kugeza n’ubu uwo mutwe wa FDLR ugikorera mu Burasirazuba bwa DRC aho ukorana n’ingabo za Leta ya Congo, kandi impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikomeje kugaragaza ibikorwa byayo.
Yakomeje agira ati:”FDLR ntiyigeze ireka ibikorwa byayo ahubwo yakomeje kubungwabungwa ku mugaragaro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uburemere bw’iki kibazo n’ingaruka byagize ku mutekano w’u Rwanda ntibyavugwa ngo birangire.”
Mukantabana yashimye ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump bwagize uruhare mu kunga impande zombi binyuze mu masezerano ya Washington yo ku wa 4 Ukuboza 2025, agamije gukemura ibibazo biherewe mu mizi byo mu Burasirazuba bwa DRC.
Gusa yavuze ko nyuma yo gusinywa kw’ayo masezerano, DRC n’abafatanyabikorwa bayo barimo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’abacancuro bakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano.
Amb Mukantabana ashimangira ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza inshingano zarwo zikubiye mu masezerano ya Washington yibutsa ko na DRC igomba kubahiriza izayo kugira ngo ayo masezerano agerweho.
