Abandi basirikare barenga 100 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hamwe n’abo mu mutwe wa Wazalendo bishyikirije Ingabo z’u Rwanda bahunze imirwano ibashyamiranyije n’inyeshyamba za M23 mu Mujyi wa Goma.
Ni abasirikare bageze mu Rwanda mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2025, ukaba ari umubare munini ugereranyije n’uw’abakiriwe ku wa Mbere bakajya gucumbikirwa nyuma yo kwamburwa intwaro.
Abo basirikare barimo abinjiye bambyaye imyenda ya gisirikare n’abandi bambaye iya Gisivili biganjemo urubyiruko.
Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama, kandi kuva kuwa mbere yakiriye abantu hafi ibihumbi 2000 biganjemo abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (UN) bakorera mu Mujyi wa Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wamaze gufatwa n’Umutwe wa M23.
Abo baje binjiriye ku mupaka w’u Rwanda na RDC, mu Karere ka Rubavu, mbere y’uko boherezwa muri Kigali.
Icyiro cya mbere cy’abo cyakiriwe mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere nyuma y’imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’ingabo za leta ya Congo (FARDC), yatumye ibihumbi by’abaturage b’Abanyekongo bahunga kubera umutekano muke.
Inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zitangaza ko mu bakiriwe harimo n’abayobozi b’umutwe wagiye kugarura amahoro n’umutekano muri RDC, MONUSCO.
Bisi zabavanye aho mu Karere ka Rubavu bajyanwa i Kigali, aho bakiriwe kuri Sitade yitiriwe Pele, i Nyamirambo, hagenzurwa imyirondoro yabo kugira ngo berekeze mu bihugu byabo.
Inzego z’ubuyobozi zatandaje ko u Rwanda rurimo kubacumbikira muri hoteli zitandukanye mu mujyi wa Kigali, mu gihe Umuryango w’Abibumbye urimo gutegura uko bakurizwa indege bagasubira iwabo.
Intambara hagati ya M23 n’ihuriro rifasha ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yatangiye mu 2021.
Iryo huriro rigizwe n’umutwe wiganjemo abasize bakoje Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wa FDLR, hakaba kandi ingabo zibarirwa mu bihumbi 10 z’Igihugu cy’u Burundi, hakaba n’abacanshuro babarirwa mu 1 600 n’ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziyobowe n’iza Afurika y’Epfo zoherejwe gufasha RDC muri iyo ntambara.
Intambara yakajije umurego mu cyumweru gishize ubwo M23 yafata uduce twinshi, byakurikiwe no kwica Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Peter Cirimwami, ndetse bizakurangira ifashe n’Umujyi wa Goma.
Iyo mwirwano kandi yatumye ihuriro rya gisirikare rifasha Leta Congo ritakaza abasirikare benshi barimo n’umuyobozi wa FDLR, Gen Maj Ntawunguka Pacifique, bita Omega n’abandi basirikare ba Afurika y’Epfo, n’iziri mu butumwa bwa Loni.
Mu byumweru bishize, M23 yafashe umujyi wa Minova, uherereye mu Kivu y’Amajyepfo ndetse inafata umujyi wa Massi muri Kivu y’Amajyaruguru.
M23 ihora isaba ibiganiro na Guverinoma ya Congo ariko yo yarabyanze ahubwo ivuga ko ari umutwe w’iterabwoba ndetse ihitamo inzira y’intambara yo kuwurwanya.