Urubyiruko rugera kuri 435 barututse mu ma kaminuza atandukanye yo mu ntara y’iburasirazuba rwagiranye ikiganiro n’uwungirije perezida wa Repibulika y’u Rwanda muby’umutekano Gen James Kabarebe baganira k’ubutwari.
Urubyiruko rwo mu ma kaminuza y’intara y’iburasirazuba rwagiranye ikiganiro na Gen Kabarebe k’ubutwari bw’aranze ingabo z’u Rwanda mu gihe cyo kubohoza igihugu ni igikorwa cyatangijwe na CG Emmanuel K Gasana umuyobozi w’intara y’iburasirazuba na Doctor Uwamariya Valentine umuyobozi wa Minisiteri y’uburezi mu Rwanda, abayobozi b’uturere ndetse n’abashinzwe umutekano.
Gen Kabarebe yabwiye urubyiruko rwari ruteraniye aha ko ubutwari bw’abanyarwanda ari agaciro kacu nkuko insanganyamatsiko yuyu munsi yavugaga iti”Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu” Gen Kabarebe yababwiye ko kuba intwari bisaba ko hari ibyo wigomwa kugira ngo ugere kuri ubwo butwari harimo kugira umutima ukomeye, gushyigikira ikiza, kurwanya ikibi kukigaragaza ndetse no kukirwanya, kwitanga, kwigomwa.
Kuba Intwari bisaba kugira umutima ukomeye kuko hari ibyo ugomba gukora ubishyizeho umutima ntayindi nyungu utegereje, hakaza gushyigikira ikiza ukagishyira imbere kurusha ibindi, kurwanya ikibi n’imbaraga zawe zose kandi ukakigaragaza, kwitanga ukigomwa inyungu zawe bwite ahubwo ugaharanira inyungu rusange, kuba intwari bisaba no kugira ubushishozi ukabanza kureba ibyo ugiye gukora niba harimo gushishoza mbere na mbere, kuba Intwari y’igihugu bisaba kugira Ubuntu ndetse n‘ubutwari buhebuje.
Doctor Uwamariya Valentine umuyobozi wa minisiteri y’uburezi mu Rwanda nawe yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro nziza kuko urubyiruko nirwo mbaraga zejo hazaza kandi zubaka nkuko umukuru w’igihugu yabivuze ati”kurinda ibyagezweho n’inshingano zanyu nk’urubyiruko rw’ Africa mwakuze neza kurusha ababyeyi banyu” imbaraga zanyu nizo zigomba kubaka ejo hazaza mukubaka u Rwanda twifuza.
Uwineza Mariam ni umunyeshuri wiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Rukara yagize ati”intwari zacu zakoze imirimo ikomeye natwe nk’urubyiruko baduciriye inzira bagomba kutubera ikitegererezo ku rugero rwiza rw’ubutwari”, ngiye kugenda mbwire bagenzi bange ibyo nungukiye mu biganiro twaganirijwe nabo bamenye agaciro k’ubutwari nk’abanyarwanda.
Hakizimana Evariste umunyeshuri wiga muri kaminuza ya IPRC Gishari yagize ati”kuba habaho kwizihiza umunsi w’Intwari bitwibutsa ko hari aho twavuye ndetse hari naho tugeze bityo tukazirikana ko intwari zadusigiye umurage mwiza”, urubyiruko nitwe mbaraga z’igihugu kandi zubaka vuba.
Amateka y’ibyahise,amateka yuyu munsi ndetse n’amateka y’ahazaza ni bimwe mubyo twagenderaho bikadufasha kubaka ejo hazaza kandi dufite n’ubutwari buhebuje kandi bufite indangagaciro.
Urubyiruko rwatumiwe muri ibi biganiro ni 435 rwaturutse mu mashuri makuru na za kaminuza 8 biri mu Ntara y’Iburasirazuba, hakiyongera abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake, ndetse n’abagize inama y’igihugu y’urubyiruko.
Ubutwari mu banyarwanda, Agaciro kacu.
AMAFOTO