Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zikorera ku mugabane w’Afurika (USAFRICOM) n’inkeragutabara za Leta ya Nebraska, kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Kanama 2023, batangiye igikorwa cy’iminsi itanu cyo kuvura abaturage indwara ziytandukanye.
Ni igikorwa cy’ubuvuzi kirimo kubera mu Kigo Nderabuzima cya Gashora n’Ikigo Nderabuzima cya Ngeruka mu Karere ka Bugesera, biteganyijwe ko kizasoza ku wa Gatanu taliki ya 11 Kanama 2023.
Byitezwe ko iyi gahunda izasozwa hamaze kuvurwa abaturage barenga 5000 nk’uko byashimangiwe na Lt. Col. Dr. John Bukuru, umuganga waturutse mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare biherereye i Kanombe.
Indwara zirimo kuvurwa zirimo izifata amagufwa, indwara zo mu nda, iz’amenyo, izo mu mazuru, mu matwi no mu muhogo, izifata amaso, n’izifata imyanya y’abagabo, iz’abagore n’izindi.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butangaza ko mu byo RDF yiyemeje gutangamo umusanzu mu iterambere ry’Igihugu ishyigikira ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, aho n’ubuvuzi bushyirwamo imbaraga kuko iterambere ryose rishingira ku baturage bafite amagara mazima.