Imyaka 32 irashize kuva habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, bigizwemo uruhare n’abari abayobozi mu nzego za politiki n’iza gisirikari, bari barangajwe imbere n’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana n’abambari be.
Ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo kurimbura Abatutsi ntiryari ibanga kuko ryatangazwaga ku mugaragaro n’abategetsi bashize amanga ndetse na Perezida Habyarimana ubwe ntiyatinyaga kubivuga mu ruhame. Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ishimangira uruhare rwa Perezida Juvénal Habyarimana, mu kubiba urwango mu Banyarwanda no kubatatanya hashingiwe ku moko kugeza ku mugambi nyirizina yari agamije wo gutsemba Abatutsi.
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène, kuwa 07 Mata 2026, ubwo hatangizwaga Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimangiye uburyo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi waturutse kuri Habyarimana kuva mu 1973.
Yagize ati: “Umugambi wa Jenoside waturukaga kuri Perezida Habyarimana kandi byatangiranye n’ubutegetsi bwe. Porogaramu ya politiki ya mbere yayitangaje tariki ya 01 Kanama 1973, avuga ko imitegekere y’Igihugu izashingira ku moko n’uturere. Bivuze ko atari ashyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Minisitiri Bizimana agaragaza ko tariki ya 16 Mata kugeza ku ya 06 Gicurasi 1976, Perezida Habyarimana yasuye Perefegitura zose, Perezidansi ya Repubulika isohoramo igitabo aho ku ngingo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, Habyarimana yavuze ko Abatutsi ari bo bateza Abahutu ibibazo.
Icyo gihe Habyarimana yaragize ati: “Kuri icyo kibazo cy’Abahutu n’Abatutsi, abo Batutsi bashotora Abahutu ntibazi ko imvururu zigarutse ari bo byakoraho. Nanone Abahutu ni bo benshi ubutegetsi ni ubwabo.”
Ku wa 28 Mata 1991, Perezida Habyarimana yayoboye kongere y’ishyaka rya MRND na bwo yongera gushimangira ko atitaye ku bumwe bw’Abanyarwanda ahubwo yimakaje ubwoko bw’Abahutu. Yagize ati: “Ubumwe ntibwashoboka niba ubumwe bw’imbaga nyamwinshi butagezweho. Ubwo bumwe ni yo ntwaro nyakuri yo guhashya umwanzi nkuko dushima ko nta Mututsi wishingikiriza ku karere ni ngombwa ko imbaga nyamwinshi yumva ko igomba kunga ubumwe kugira ngo hato ejo itazasubizwa mu icuraburindi ry’ubucakara.”
Minisitiri Dr Bizimana akomeza avuga ko Perezida Habyarimana yashyigikiye ishyaka ry’abahezanguni, CDR, rigashingirwa mu biro bye mu Rugwiro ndetse tariki 22 Gashyantare 1992, basohora itangazo rirwanya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Iryo tangazo ryagize riti: “Ubumwe hagati y’Abahutu n’Abatutsi ntibushoboka. Abatutsi bafite ibibazo byabo Abahutu na bo bagomba gushinga amashyaka yabo yita ku bibazo by’Abahutu niyo mpamvu abateraniye muri iyi nteko rusange bemeje ishingwa ry’ishyaka CDR.”
Agaragaza ko Perezida Habyarimana n’ishyaka rye batemeraga imishyikirano y’amahoro na FPR Inkotanyi nubwo yoherezaga intumwa za Guverinoma i Arusha muri Tanzania, ariko yahindukiraga akarwanya ibyemezo byafatirwagayo ndetse akamagana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Boniface Ngurinzira wayoboraga izo ntumwa.
Tariki 05 Ugushyingo 1992, MRND yasohoye itangazo ryamagana imishyikirano; Habyarimana abisubiramo ku wa 15 Ugushyingo 1992, muri mitingi (inama) yabereye mu Ruhengeri atuka Minisitiri Ngurinzira. Yagize ati: “Ntagende afindafinda ibintu ngo yazanye urupapuro ngo ubwo yazanye amahoro. Amahoro se ni urupapuro? Igihe nikigera nzatuma ku nterahamwe maze tumanuke.”
Perezida Habyarimana yashyigikiye ishingwa rya Radiyo rutwitsi yabibye urwango mu Banyarwanda ya RTLM, aho yahawe ibikoresho n’inzobere zo kuyifasha muri tekinike n’Abanyamakuru b’abahanga bayikoreye mu bukangurambaga bw’urwango.
Ubutegetsi bwa Habyarimana bwatangije itozwa ry’Interahamwe i Gabiro; bikorerwa raporo ku wa 20 Nzeri 1991, n’Umuyobozi w’Ingabo mu Mutara Col. Nsabimana agaragaza ko hatanzwe imbunda 1,760 muri Komini enye za Byumba, Muhura, Ngarama, Muvumba na Bwisige kandi ko bizakomeza. Tariki ya 04 Ukuboza 1991, Perezida Habyarimana yashyizeho komisiyo y’abasiriakre bakuru 10 ayishinga Col. Bagosora ngo ayiyobore ayisaba kumweraka uko bazatsinda umwanzi. Raporo y’iyo komisiyo yashyikirijwe Habyarimana ivuga ko umwanzi w’Igihugu ari Umututsi.
Hakurikiyeho inyandiko y’Umugaba Mukuru w’Ingabo Col. Nsabimana tariki 21 Nzeri 1992, ayoherereza ibigo bya gisirikare asaba ko byigishwa.
Tariki ya 27 Nyakanga 1992, Col. Anathore Nsengiyumva wayoboraga iperereza rya Gisirikare yandikiye Perezida Habyarimana amubwira ko abasirikare biteguye gutsemba Abatutsi nundi wese uzagira uruhare muri ibyo bibazo.
Inyandiko za MINUBUMWE zigaragaza ko ikindi kimenyetso cyerekana uruhare rwa Perezida Habyarimana mu mugambi wa Jenoside mu ntangiriro y’igitekerezo cyawo mu Kwakira 1990, ari uguhiga abaturage b’Abatutsi byatangiye mu ijoro ryo ku ya 04 rishyira tariki ya 05 Ukwakira 1990.
Kugira ngo ibyo bishoboke, ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana bwakoze igisa n’ikinamico, burasa mu kirere mu Mujyi wa Kigali bubeshya ko ari igitero cya FPR. Nyuma y’ibyo, abajandarume, abasirikari, ababurugumesitiri, abajyanama b’imirenge n’abakozi bashinzwe iperereza basatse ingo kandi bata muri yombi abantu benshi, cyane cyane Abatutsi. Umubare w’abantu batawe muri yombi warengaga ibihumbi 10 biganjemo Abatutsi bashinjwaga kuba ibyitso by’Inkotanyi cyangwa Abahutu bakekwaho kuba bafatanije n’Abatutsi.
Muri Mutarama 1993, Komisiyo mpuzamahanga y’iperereza yari iyobowe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakoze iperereza ryayo mu Rwanda, maze ivumbura ibyobo byinshi byashyinguwemo imirambo y’Abatutsi b’Abagogwe bishwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana muri Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi.
Uruhare rwa Perezida Habyarimana rwakomeje kwigaragaza kugeza umugambi we nyirizina wo gutsemba Abatutsi ushyizwe mu bikorwa ku manywa y’ihangu guhera ku tariki ya 07 Mata 1994.
