Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Umuhanda Nyamasheke – Karongi – Rutsiro unyura ku Kiyaga cya Kivu washyizweho amatara
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Umuhanda Nyamasheke – Karongi – Rutsiro unyura ku Kiyaga cya Kivu washyizweho amatara

igire
igire Yanditswe June 14, 2023
Share
SHARE
whatsapp sharing button
messenger sharing button
Umuhanda mushya wa ‘Kivu Belt’, uzengurutse ikiyaga cya Kivu uhereye mu Karere ka Nyamasheke ukagera i Karongi na Rutsiro, ubu uri gucanirwa. Uwo mushinga wo kuwucanira wose ugeze ku kigero cya 80%.

Damien Dusengimana, Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Karongi, avuga ko uyu mushinga wo gucanira umuhanda wa Kivu Belt muri Karongi uzanyura mu Mirenge ine ari yo: Bwishyura, Rubengera, Mubuga na Gishyita.

Dusengimana avuga ko mu Karere ka Karongi, uyu mushinga uzakorwa mu bice bitatu. Hari igice cya Karongi – Rambura – Rubengera gifite ibilometero 19, hakaba igice cya Karongi – Mugonero gifite ibirometero 27 ndetse n’igice cya Rubengera – Rutsiro gifite ibirometero 6.

Uyu muyobozi w’ishami rya REG muri Karongi akomeza avuga ko uyu mushinga ugeze ku kigero kiri hejuru ya 80% ndetse ko uba warasojwe ariko wadindijwe gato n’ibiza byagwiririye Intara y’Iburengerazuba bigatuma udindira gato, ariko bateganya ko mu gihe kitarenga ukwezi amatara yose yo ku muhanda muri Karongi azaba yaramaze kwaka.

Gasigwa Landfried; Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyamasheke, we avuga ko uyu mushinga wo gucanira umuhanda wa Kivu Belt mu Karere ka Nyamasheke na ho ugeze kure. Amatara azashyirwaho guhera mu Murenge wa Mahembe ari na ho Kivu Belt ituruka, mu gasantere ka Mugonero, unyure mu Mirenge ya Kirimbi, Macuba, Kanjongo, Kagano, Bushekeri, Bushenge ndetse na Ruharambuga.

Gasigwa avuga ko muri iyo Mirenge yose yamaze gushyirwaho amapoto, ndetse n’insinga zamaze gushyirwaho.

Ati: “Urebye imirimo yo kubaka isa n’igeze ku musozo, hasigaye igenzura rya nyuma rireba niba byose bimeze neza ubundi tugatangira gushyiramo umuriro amatara agacanwa, maze imihanda yacu igatandukana n’icuraburindi”.

Gasigwa avuga ko bafite icyizere ko bitarenze ukwezi kwa Kanama 2023 umuriro uzaba wamaze gushyirwa muri aya matara yo ku muhanda wose wa Kivu Belt ndetse akazaba yaka.

Muhire Cyosimba Paul, umuyobozi wa REG mu Ntara y’Iburengerazuba ahari gukorerwa uyu mushinga, avuga ko uyu mushinga ugeze ku kigero gishimishije kandi ko uzafasha cyane ibinyabiziga ndetse n’abantu bakoresha uyu muhanda.

Muhire avuga ko abaturage bakwiye kwita kuri ibi bikorwa remezo bibazanira iterambere, bagatanga amakuru aho babonye hose byangizwa cyangwa byibwa.

Ati: “Leta iba yashoye byinshi kugira ngo igeze ku baturage ibi bikorwa remezo. Buri wese rero agomba kumva ko afite inshingano yo kubibungabunga, akabirinda ababyangiza n’abashaka kubyiba. Uwabona ababyangiza yatumenyesha ku murongo wacu utishyurwa wa 2727 cyangwa akamenyesha inzego z’umutekano n’iz’ibanze zimwegereye”.

Habuhazi Gaspard, umuturage utuye mu Mudugudu wa Bwishyura, Akagari ka Nyarusaza, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, avuga ko aho amatara yatangiye kwaka ku muhanda, batangiye kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati “Twe dufite amaduka ku muhanda twatangiye kujya ducuruza nijoro ndetse abenshi dutaha mu masaha akuze, ubu twatangiye kubona inyungu irenze iyo twajyaga tubona kubera aya matara yo ku mihanda arara yaka tugacuruza tukabona amafaranga tugatunga imiryango.”.

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire June 14, 2023 June 14, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?