Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko yumvise amakuru avuga ko ashobora kwirukanwa, ariko yemeza ko nta biganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuri iyo ngingo.
Yabigarutseho nyuma y’umukino w’umunsi wa gatanu w’ikirarane wa Shampiyona y’u Rwanda 2026/27, Rayon Sports yatsinzemo Musanze FC ibitego 3-0 ku mugoroba wo ku wa 28 Ukwakira 2026.
Abajijwe ku makuru akomeje kuvugwa ko agiye kwirukanwa bitewe n’umusaruro muke iyi kipe imaranye iminsi, yavuze ko nta mwanzuro aramenyeshwa binyuze mu biganiro n’ubuyobozi.
Ati: “Ibyo kwirukanwa narabyumvise ariko ntabwo twigeze tuvuga ngo twicarane n’ubuyobozi ngo tugire gutya cyangwa uku. Biravugwa kandi ntibyarangiye n’ejo bizongera bivugwe, akazi k’umutoza ni uko uhora uhagaze gutya uzi ko ibintu byose bishobora guhinduka.”
Gutsinda uyu mukino byatumuye Rayon Sports yicuma ku rutonde rwa Shampiyona igira amanota ane mu mikino itatu imaze gukina.
Gikundiro izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2026, yakirwa na Marines FC mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona uzabera kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
