Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu cya Qatar (Emir), Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yoherereje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubutumwa bwo kumufata mu mugongo nyuma y’ibiza byahitanye abarenga 130 mu ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruruguru n’Amajyepfo.
Ni ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023.
Ibiro ntaramakuru bya Qatar, byatangaje ko Emir wa Qatar, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yoherereje ubutumwa bw’akababaro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura yibasiye intara eshatu z’u Rwanda, ndetse yifuriza abakomeretse gukira vuba.
Minisitiri w’intebe akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani nawe yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ubutumwa bw’akababaro no kwifatanya n’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange ku bahitanywe n’ibiza, yifuriza abakomeretse gukira vuba.
Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yifatanyije n’abatuye Akarere ka Rubavu mu muhango wo gushyingura abaturage bishwe n’ibiza. Yijeje abahuye n’ingaruka n’ibiza ko Guverinoma izabafasha mu buryo bushoboka.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko kugeza ubu hamaze gutangwa toni 60 z’ibiribwa zirimo toni 30 za kawunga na toni 30 z’ibishyimbo.
Uretse ibiribwa, hari gutangwa ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa, n’ibindi.
Umubare w’abahitanywe n’ibiza byibasiye Intara eshatu z’u Rwanda mu ijoro rishyira ku wa Gatatu wageze ku bantu 130 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda.
Kugeza ubu hari abandi bantu batanu baburiwe irengero bakirimo gushakishwa.
Abantu 77 ni bo bakomeretse, 36 bakaba bari mu bitaro. Inzu zasenywe n’ibi biza zirabarirwa mu 5,174.