Mu Rwanda hatangijwe umushinga yo guha amahugurwa urubyiruko ibihumbi 20, rwifuza kumenya ibijyanye n’ikoranabuhanga ryahindura ubuzima bwarwo.
Ni gahunda yatangijwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovation, Urugaga rw’Abikorera mu ikoranabuhanga n’ikigo IHS Towers Group.
Ku ikubitiro urubyiruko rusaga ibihumbi 5 ni rwo rugiye gufashwa mu cyiciro cya mbere, aho bazahabwa ubumenyi ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial intelligence), ubumenyi kuri mudasobwa n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru mu rugaga rw’abikorera ushinzwe ikoranabuhanga (ICT Chamber), Alex Ntale yavuze ko aya mahugurwa afitiye uru rubyiruko akamaro gakomeye mu bu buzima bwabo.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo IHS Towers Group mu Rwanda no mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ikigo cyateye inkunga uyu mushinga, Kunle Iluyemi avuga ko urubyiruko ruhugukiwe n’ikoranabuhanga ruba rufite ubushobozi bwo gukorera aho ari ho hose ku isi.
Yagize ati “Iyi gahunda yo guhugura urubyiruko mu ikoranabuhanga, ni gahunda igamije guha ubushobozi urubyiruko rw’u Rwanda ubumenyi ku ikoranabuhanga ejo hazaza, twashyizeho urubuga aho urubyiruko rushobora kugera ku bwenge buhangano, imikorere ya mudasobwa, harimo ubumenyi bwinshi bukenewe ejo hazaza, nk’uko mubizi isi irimo kugana ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga turatekereza ko uru ari uruhare rwacu ruto ruzafasha urubyiruko kugira ibyo rukora mu isi igezweho, bashobora kubona imirimo, ufite ubu bumenyi wakorera ahariho hose ku isi.”
Mu cyiciro cya mbere urubyiruko ibihumbi 5 ni rwo ruzahugurwa, mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere, gusa muri rusange uyu mushinga uzagera ku rubyiruko ibihumbi 20.
Hari ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga bizafasha urubyiruko harimo ikiri Nyarugenge, Rusizi, Nyagatare na Huye.