Isomwa ry’urubanza rurimo abanyamakuru 3 ryimuwe

igire

Urukiko rwa Gisirikare rwimuye isomwa ry’Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’abantu 28 barimo abasivile n’aba Offisiye. Muri aba bantu kandi harimo abakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS.

Ibyaha aba bantu bose bakekwaho birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, ndetse no gukoresha inyandiko utemerewe, bikaba byarakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025, nibwo byari biteganyijwe ko harasomwa umwanzuro w’urubanza ariko bikaba byimuriwe mu cyumweru gitaha tariki 26 Kanama 2025 saa ine za mu gitondo. Bivugwa ko iri somwa ry’urubanza rizabera mu ruhame.

Tariki 18 Kanama 2025, nibwo habaye iburanisha ryabereye mu muhezo. Ubushinjacyaha bwasabiraga aba baregwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko bemeza ko ari bwo bajya bababona byoroshye uko babashatse.

Amakuru dukesha Umuseke avuga ko icyatumye uru rubanza rwimurwa byatewe n’ubunini bw’urubanza, umucamanza yari atararangiza kurwandika bikaba ari byo byatumye isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko ryimurirwa mu cyumweru gitaha.

Nkuko itegeko rivuga, iki cyaha aba bantu bakekwaho gihanishwa nibura imyaka 2 akaba ari nayo mpamvu urukiko rwabasabiraga gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kugirango bakomeza kubakurikirana biboroheye. Nubwo urukiko rubasabira iyi minsi 30, abaregwa bo basaba gukurikirana bari hanze.

Ibi byaha baregwa bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League. Ndetse n’izindi ngendo zagiye ziba mu bihe bitandukanye zirimo iz’aba ofisiye ba RCS ariko bikandikwa kuri Minisitiri y’ingabo.

Share This Article