Urubuga rwa BBC dukesha iyi nkuru rutangazako Urukiko rw’ikirenga rwo muri Afurika y’Epfo rwemeje ko abagabo bashobora kwitwa amazina y’abagore babo, maze rusesa itegeko ryababuzaga kubigenza batyo.
Urukiko Rushinzwe kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwemeje ko iryo tegeko ryabangamiye abashakanye babiri baregwaga barimo Henry van der Merwe wabujijwe uburenganzira bwo kwitwa izina ry’umugore we Jana Jordaan, mu gihe Andreas Nicolas Bornman we atashoboraga kwitwa izina rye ry’umuryango kugira ngo ashyiremo Donnelly, izina ry’umugore we, Jess Donnelly-Bornman, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru cya leta, SABC.Ubu noneho Inteko igomba kuvugurura Itegeko rigena Iyandikwa ry’ivuka n’iryurupfu, hamwe n’amabwiriza yaryo, kugira ngo iryo tegeko ritangire gukurikizwa.
Abo bagabo bombi bavugaga ko iryo tegeko ryari ryarashaje kandi ko ryashingiye ku muco w’abagabo, kandi ko ryarengaga ku burenganzira bw’uburinganire bwashyizwe mu itegeko nshinga Afurika y’Epfo yashyizeho ku iherezo ry’ubutegetsi bw’abazungu .
Bagejeje icyo kibazo mu rukiko rwo hasi, ku rukiko rw’Ikirenga, ariko basaba Urukiko Rushinzwe kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga kwemeza umwanzuro rwari rwafashe.
Urwego rwemewe n’amategeko, ari rwo Umuryango w’Abavoka b’igenga rwifatanyije n’urwo rubanza mu gushyigikira abo bagabo babiri.
Urubuga rw’amakuru rwa Sowetan ruvuga ko urwo rukiko rwavuze ko mu kubuza umugabo kwitwa amazina y’umugore we, iryo tegeko ryatumye habaho ibitekerezo bibi, kuko ryanze ko abagabo bagira amahitamo nk’ay’abagore.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Leon Schreiber na Minisitiri w’Ubutabera n’Iterambere ry’Itegeko Nshinga Mamoloko Kubayi nta n’umwe urwanya icyifuzo cy’aba bombi nk’uko bitangazwa n’urubuga ruzwi rw’amakuru rwa IOL rukorera muri iki gihugu.
Umwanditsi: BIGENIMANA Didier