Nyuma y’uko ku wa kane nimugoroba urukiko rutegetse Ubushinjacyaha gutangira iperereza kuri Victoire Ingabire, mu ijoro ryacyeye urwego rushinzwe kugenza ibyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko ‘afungiye kuri sitasiyo’ yarwo ya Remera mu mujyi wa Kigali ‘mu gihe ategereje gushyikirizwa ubushinjacyaha’.
RIB ivuga ko na yo yasabwe n’Ubushinjacyaha gutangira iperereza kuri uyu munyapolitike mu gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko.
Ingabire ashobora kwinjizwa mu rubanza rw’abaregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Sign Up For Daily Newsletter
Be keep up! Get the latest breaking news delivered straight to your inbox.
[mc4wp_form]
By signing up, you agree to our Terms of Use and acknowledge the data practices in our Privacy Policy. You may unsubscribe at any time.