Wazalendo bagabye igitero gikomeye kuri AFC/M23 i Masisi

igire

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026, abafatanyabikorwa ba FARDC bitwa Wazalendo bagabye igitero gikomeye ku birindiro by’inyeshyamba za AFC/M23 mu gace ka Kalembe, kari muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko amakuru aturuka ku ACTUALITE.CD abivuga, Wazalendo, bafatanya n’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC), bateye icyarimwe ku birindiro bitandukanye bya AFC/M23 ahagana saa mbiri z’ijoro ku isaha yaho, bagamije kubirukana muri uyu mujyi umaze igihe kirenga umwaka ugenzurwa n’izo nyeshyamba za AFC/M23.

Abaturage b’i Kalembe batangaje ko bumvise urusaku rukomeye rw’intwaro ziremereye n’izoroheje mu bice bitandukanye by’umujyi, imirwano imara amasaha menshi. Bitewe n’ubwoba bukabije, abaturage benshi bagumye mu nzu zabo, birinda gusohoka mu ijoro ryose.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare w’abaguye muri iyo mirwano cyangwa abakomeretse.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umutuzo usa n’uwongeye kugaruka mu gace ka Kalembe, n’ubwo hakomeje kwigaragaza impungenge z’uko imirwano ishobora kongera kubura mu gihe icyo ari cyo cyose, mu gihe nta tangazo rirambuye riratangwa n’inzego zibishinzwe.

 

Share This Article