COOPRIKI-CYUNUZI: Gutumbagira kw’igiciro cy’ifumbire bikomeje gukoma mu nkokora abahinzi bu Muceri.

igire

Abahinzi bahinga umuceri  bi bumbiye muri Koperative  COOPRIKI-CYUNUZI baravugako ubuhinzi bwabo  bwagiye bubafasha guterimbere mu mibereho  bu baka amazu meza, bagura amatungo yo korora ,bishyura ubwishungane mu kwivuza ku igihe ,gusa  banavugako  igiciro cy’umuceri nu bwo cyazamutseho  ariko na nubu ugihenze kuko igiciro ku isoko umuceri urahenze nyamara na nu bu igiciro ku ribo  nka bahinzi kiracyari hasi . aho bavugako umuhinzi ahabwa 482frw ku kilo cy’umuceri mugufi  na ho umuceri umuremure bagahabwa 380frw ku kilo. Nyamara kwi soko iklo cy’umuceri  bakakigura 1400frw ku kilo.

Abahinga uyu muceri  bavugako  ibiciro byi fumbire bikomeza kuzamuka cyane  aho bavugako mbere bayifatiraga ku mafaranga  arengaho 45fr  ariko ubu ikaba yarikubye kabiri kuyo bayibaheraga.

Mujawamariya Geraridine ni umuhinzi w’umuceri atuye mu karere ka Kirehe mu Murenge wa Gatore  mu kagali ka Cyunuzi  avugako  Koperative  COOPRIKI-CYUNUZI   iri muzabafashije  kuko ubu umubyeyi ashobora guhabwa amafaranga akishyurira umwana ishuri ubundi akazayakatwa mugihe umuceri weze , ni bindi bijyanye ni terambere babigeraho babikesha ubuhinzi bw’umuceri bahinga.

Akomeza  agaragaza ko ibibazo bahuranabyo nka bahinzi  bi bumbiye muri Koperative  COOPRIKI-CYUNUZI   ari uko  igiciro cy’ifumbire gikomeje kuzamuka aho bifuzako  bafashwa kikamanuka . bakaba banifuzako  bashakirwa ibikoresho byanjya bibafasha  gusarura  mu buryo bugezweho mujyanye ni  gihe kuko  amafaranga bashoramo agenda ku bahinzi aba arimenshi  ntibabone inyungu bari biteze ,dore ko  basaba  Minisiteri y’ubuhinzi  kubafasha  mu kubakorera ubuhinzi mu kugabanya igiciro cyi fumbire gikomeje gutumbagira ku bahinzi.

Uwitwa  Niyonsaba Viyane  atuye mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Murama  mu kagari ka Rurenge  we avugako  batangiye guhinga umuceri mbere bikiri mu kajagari nyamara  nyuma yo kwi bumbira muri Koperative  COOPRIKI-CYUNUZI  bakomeje   kunguka babikesha ubuhinzi bwu Muceri . gusa yagarutse ku kibazo bakomeje guhura nacyo  kizamuka ry’ibiciro byi fumbire yikubye kabiri aho basabako hagira igikorwa   ibiciro bikagabanuka.

Umukozi ushizwe ubunzinzi  muri Koperative  COOPRIKI-CYUNUZI   ni Umurisa Alphonse  aganira na IGIRE.RW   . yavuzeko  abahinzi bakomeje  Guhinga  kijyambere  banafashwa  mu buryo bwo kubagira inama  mu kwirinda ibyonyi  no guhingira ku gihe , gukoresha neza ifumbire  baba batera ,babagara  no mu bindi bihe . ya garagaje ko abahinzi bakomeje gufashwa  mu kubona imiti irwanya udukoko ,ndetse n’amafumbire agezweho asukika  afasha umuceri kugira uburemere bikungura umuhinzi .

Ya komeje avugako  bari guora uko bashoboye ngo abahinzi babone ubwanikiro buhagije kuko bakunda guhura ni kibazo cyu bwanikiro bukiri buke  kandi abahinzi ari benshi babukenera mugihe umuceri weze

Ku kibazo cyi zamuka ry’ifumbire nawe yemezako  harimo na nkunganire  ubu ifumbire ku muhinzi yazamutse gusa  hakomeje gukorwa ubuvugizi  nka Koperative  COOPRIKI-CYUNUZI  mu gihe habaho impinduka ibiciro bikamanuka bya korohera abahinzi bu muceri nti bahendwe ni fumbire .

Iyi Koperative  COOPRIKI-CYUNUZI   ikaba ikorera mu turere twa kirehe na Ngoma ikaba ifite icyicaro mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe.

Umwanditsi :Theogene Nzabandora

Share This Article