Itsinda ry’abinjira mu buryo butemewe muri sisitemu za mudasobwa bo muri Iran ryitwa Handala ryatangaje ko ryinjiye mu buryo butemewe mu ndege zitagira abapilote (drones) z’ibiro by’urwego rukora iperereza ku byaha imbere muri Amerika (FBI) zifite ikoranabuhanga ryo kumenya abantu binyuze ku maso (facial recognition), ndetse rinakangisha ko rishobora kwibasira ibikorwa bijyanye n’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru.
Mu itangazo ryatangajwe na SITE Intelligence Group(Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gucukumbura no gukurikirana ibikorwa by’imitwe y’intagondwa n’iterabwoba ku isi yose) igaragazako iritsinda rya Handala rivugako rimaze amezi rifite amakuru yose n’amafoto byafashwe n’izo drones zikoreshwa n’inzego z’umutekano za Amerika.
Iri Itsinda rya Handala rivuga ko binjiye muri drones zo mu bwoko bwa FPV (First Person View), zifite ubushobozi bwo kumenya abantu binyuze ku maso no gusoma nimero z’ibinyabiziga, zikoreshwa cyane mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.
Mu butumwa bwabo bagize bati: “Mwongere umutekano ku mikino y’ gikombe cy’isi cyanyu kuko hari amwe mu makipe tudakunda .Mwibuke ko drones za FPV ziri hose ,kandi ntimushobora kumenya igihe imwe ishobora kugaragara hafi ya bis y’ikipe.”
Hari Impungenge ko hashobora kubaho bitero by’ikoranabuhanga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika byashobora guhungabanya imigendekere myiza y’igikombe cy’Isi .
FBI ikoresha drones mu bikorwa by’umutekano kandi yabujije indege zitagira abapilote kuguruka hejuru ya stade zizakirirwamo imikino y’Igikombe cy’Isi ndetse no hejuru y’ahandi hazabera ibikorwa bifitanye isano n’iri rushanwa.
Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika na yo yamaze kuburira ko hashobora kubaho ibitero by’ikoranabuhanga bikorwa n’abafitanye isano na Iran nyuma y’ibitero bya Amerika na Isirayeli byagabwe kuri Tehran muri Gashyantare, byakurikiwe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Hari ibyo iritsinda rya Handala ryavuze bigishidikanyawaho.
Nubwo Handala yashyize hanze amafoto n’amashusho ivuga ko byafashwe na drones , SITE Intelligence Group yavuze ko ibyo bidafite gihamya ihagije.Ishusho imwe yerekanywe nk’ikimenyetso cyuko iritsinad haramakuru ryabonye muburyo butemewe n’amategeko bayakuye ku ndege zitagira abapilote yaje gusangwa yarakozwe n’urubuga rwa software mu ukuboza 2024 mu rwego rwo kwamamaza ikoranabuhanga ryakoreshwaga n’ishami rya polisi muri Amerika mu kugenzura ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga.
Muri Werurwe kandi, Handala yari yatangaje ko yibye ubutumwa bwo kuri email bwa Kash Patel, (umunyamategeko w’Umunyamerika akaba Umuyobozi w’urwego rukora iperereza ku byaha imbere muri Amerika) (FBI) kuva mu 2025 ikanashyira hanze amafoto ye bwite n’izindi nyandiko.

Leta ya Amerika yashyizeho igihembo gishobora kugera kuri miliyoni 10 z’amadolari ku muntu wese watanga amakuru yafasha kumenya cyangwa gufata abagize iri tsinda rya Handala.
