Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Imyiteguro y’Umunsi w’Intwari: Urubyiruko rwasabwe kurangwa n’umuco w’ubutwali
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Imyiteguro y’Umunsi w’Intwari: Urubyiruko rwasabwe kurangwa n’umuco w’ubutwali

igire
igire Yanditswe January 23, 2023
Share
SHARE
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwali z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO) rurasaba urubyiruko guharanira kurangwa n’umuco w’ubutwali n’ imyitwarire ikwiye.

Ibi babisabwe mu gihe ubu hakomeje icyumweru cy’ ubutwali, kimwe mu bikorwa biri muri gahunda yo kwizihiza umunsi w’intwali tariki ya Mbere Gashyantare.

Shumbusho Augustin umwe mu bashinze umuryango w’urubyiruko utari uwa Leta OHOD IHUMURE, wita ku bana bahoze ku muhanda, avuga ko gutangira uyu muryango babikomoye ku bwitange bwaranze Intwali z’u Rwanda.

“Ni ukwigomwa kuko intwali ifite icyo iba yigomwe buri gihe, rero navuga ko natwe twigomwe kwa kwinezaze kose kugira ngo tubonere aba bana umwanya n’ubushobozi.”

Ku rundi ruhande, Ishimwe Teddy na bagenzi be bakiri mu ishuri bashinze umuryango w’ urubyiruko bise IMANZI bagamije gufasha bagenzi babo bakeneye ubufasha, aha baganiriraga uko bari gukurikirana abana bafite ubumuga batishoboye, banagaragaza icyabibateye.

“Nubwo bafite ubumuga ariko bazakorera igihugu mu mbaraga zabo bafite niyo mpamvu natwe twavuze ngo reka tubafashe bazamuke bagere aho bagera kuko nabo ni ari nka twe. Ariko ndavuga ngo ese uko meze niko undi ameze niyo mpamvu twiyegeranya ngo tubafashe nta kindi bisaba usibye ubushake kandi iyo mwiyegeranyije mugera kuri byinshi.”

Uku kutihugiraho, kwirinda ibirangaza nk’ ibiyobyabwenge n’ indi mico mibi ni nabyo urubyiruko muri rusange rugaragaza ko babigendera kure mu rwego rwo kwiyubaka no kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Uwingabiye Marie Alice/Urubyiruko: “Ubusambanyi, ibiyobyabwenge ndabyirinda kugira ngo bitangira imbata maze nkisanga muri gereza ugashiduka ubuzima bwahagarariye aho ntiwigirire akamaro, cyangwa ngo ukagirire igihugu.

Mbonyinshuti Claude/Urubyiruko: “Icya mbere ni ukuba inyangamugayo, kwanga umugayo nk’urubyiruko nkigira ku bambanjirije babaye intwali.”

Muri ibi bihe hakomeje icyumweru cy’ubutwari nka kimwe mu bikorwa bigamije kwizihiza umunsi w’intwali uba buri mwaka tariki ya Mbere Gashyantare, urubyiruko rusabwa gukomeza kurangwa n’ubufatanye no guharanira kubaka igihugu mu bushobozi bafite bagafatira urugero ku ntwari z’igihugu nk’uko Rwaka Nicolas ashinzwe ubushakashatsi mu rwego rushinzwe intwali z’ igihugu  imidari n’impeta by’ ishimwe abivuga:

“Ni uko bagomba kumenya ko iki gihugu cyubatswe n’ abana b’ u Rwanda, kandi kizakomeza kubakwa nabo, bamenye ko iki gihugu nta we bagisiganira ikindi ni ukwigira ku ntwali zababanjirije, ndetse bakigira ku buyobozi buriho ubu buha agaciro abagore, abana n’urubyiruko, aha rero bagomba kuhafatira urugero rwiza ariko kandi n’ibyo badasobanukiwe bakabibaza.”

Urubyiruko kandi rusabwa guhora ruharanira kurangwa n’ umuco w’ ubutwari ndetse bakazirikana agaciro k’ ubumwe bw’ abanyarwanda nk’uko Nicolas akomeza abivuga:

“Iyo urangwa n’umuco w’ubutwari ubanza kureba ibiri mu nyungu rusange aho kureba, agomba kuba kandi azi agaciro k’ubumwe bw’abanyarwanda mugahuza imbaraga, ni cyo twifuza rwose kandi buriya abahuje imbaraga nubundi barajyana.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwali z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe rugaragaza ko kwizihiza Umunsi w’Intwali  bizabera mu midugudu yose, ndetse hakorwe ibiganiro mu mashuri no mu bigo bya leta n’ibitari ibya leta bigaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubutwari Banyarwanda, Agaciro kacu.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire January 23, 2023 January 23, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

U Rwanda rurakira Inama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi
ubuhinzi

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?