Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: NEC yavuze ku cyifuzo ko amatora y’abadepite yahuzwa n’ay’Umukuru w’igihugu  
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

NEC yavuze ku cyifuzo ko amatora y’abadepite yahuzwa n’ay’Umukuru w’igihugu  

igire
igire Yanditswe February 15, 2023
Share
SHARE

 

Komisiyo y’igihugu y’amatora yagaragaje icyifuzo cy’uko amatora y’abadepite yahuzwa n’ay’Umukuru w’igihugu, ibyo ngo bikaba byatuma igihugu kizigama akayabo k’amafaranga ndetse n’umwanya n’ibindi byari kuzagenda muri ibyo bikorwa.

Kuva muri 2003 ubwo u Rwanda rwavaga mu nzibacyuho, amatora y’abadepite yagiye aba mu bihe bitandukanye n’ay’umukuru w’igihugu.

 

 

Ingingo imwe ishobora kubisobanura ni uko manda y’abadepite yabaga ari imyaka 5 naho iy’umukuru w’igihugu ikaba imyaka 7.

Ukurikije icyifuzo cya Komisiyo y’igihugu y’amatora, birashoboka ko itegeko nshinga ryaba rigiye kongera kuvugurwa, ibyo nabyo bishora kureberwa mu mpinduka zabaye mu itegeko nshinga aho kuva muri 2024,manda y’umukuru w’igihugu izajya iba ari imyaka 5 ishobora kongerwa inshuro imwe mu gihe manda y’abadepite yo ari imyaka itanu ariko ishobora kongerwa inshuro zirenze imwe.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu nyuma yo kurahirira inshingano yashinzwe mu rukiko rw’ikirenga,Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Oda Gasinzigwa yakomoje ku ihuzwa ry’amatiro y’abadepite n’ay’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2024.

Amatora y’abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2023 aramutse ahujwe n’ay’umukuru w’igihugu byatuma kuri manda y’abadepite isanzwe hiyongeraho umwaka umwe.

Kugira ngo ibyo bishoboke ni uko habaho ivugururwa ry’imwe cyangwa zimwe mu ngingo zigize itegeko nshinga ry’u Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda avuga ko iki ari igitekerezo kizasuzumwa ubushishozi hakorwe igifitiye inyungu igihugu kandi agashimangira ko uru rugendo rudasaba amatora ya referendum.

Itegeko nshinga ry’u Rwanda rya 2003 ryaherukaga kuvugururwa muri 2015 ariko bwo byasabye ko habaho Referendum hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage bandikiye inteko basaba ko iyari ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ivugururwa kugira ngo bakomeze kuyoborwa na Perezida Kagame.

Itegeko nshinga riteganya ko kuva muri 2024 manda y’umukuru w’igihugu izajya iba ari imyaka 5 ishobora kongerwa, ibi bikaba bitanga uburyo bwo guhuza amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite, ibintu bitari gushoboka mu gihe manda y’umukuru w’igihugu yari ikiri imyaka 7.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko guhuza amatora y’abadepite n’ay’umukuru w’igihugu byatuma igihugu kizigama amafaranga agera kuri miliyari 7 yari kuzakoreshwa mu gihe ayo matora yaba abaye mu bihe bitandukanye.

 

 

 

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire February 15, 2023 February 15, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

U Rwanda rurakira Inama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi
ubuhinzi

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?