Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Johnston Busingye, yagaragaje uburyo abacuruzi n’abashoramari bo muri Malta bashobora kugira uruhare mu nkuru nziza y’iterambere ry’u Rwanda.
Ni nyuma y’aho mu minsi ishize yashyikirije Perezida w’Ibirwa bya Malta George Vella, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Muri urwo ruzinduko, Amb. Busingye avuga ko yahuye n’abahagarariye Ikigo cya Malta gishinzwe ubucuruzi mu kurushaho kunoza mu umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu rwego rw’ubucuruzi.
Mu kugaragaza inkuru y’agahebuzo u Rwanda rwanditse mu iterambere, Amb. Busingye yavuze ko u Rwanda rwabuze byose muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko rwanga kuba imbohe y’amateka ari na ho rwatangiriye urugendo rukomeye rw’iterambere ruvuye munsi ya zero.
Yagize ati: “Inzego zacu z’abokorera ubu zarihuje, ndetse ubufatanye bukomeje kwiyongera. Mu 2020, umushoramari wo muri Malta, Salvo Grima Group, yatangije uburyo butanga umusaruro bwo gukwirakwiza ibicuruzwa mu Rwanda.”
Uyu munsi uwo mushoramari afite ububiko (depots) 14 mu bice bitandukanye ndetse akoresha abakozi bagera kuri 80 byitezwe ko iterambere rikomeza kwiyongera muri 2023.
Yakomeje ahamya ko Salvo Grima ari kimwe mu bigo Mpuzamahanga byahisemo gukorera mu Rwanda, ati: “Reka mbasobanurire impamvu n’uko wabiyungaho. Biroroshye, u Rwanda rushyigikira ubucuruzi. Dutewe ishema no kuba twarubatse ikirere cy’ubucuruzi cyorohereza, gishyigikira kandi kikagerwaho na buri wese.”
Mu nkuru yatangaje mu Kinyamakuru Times of Malta, Amb. Busingye yagaragaje uburyo raporo ya Banki y’Isi ku gukora ubucuruzi ishyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu myaka myinshi ishize, mu bijyanye no korohereza abashoramari.
Yavuze kandi ko abashoramari boroherezwa ku birebana n’imisoro ndetse bakanasonerwa mu nzego zimwe na zimwe z’ingenzi harimo ikoranabuhanga, serivisi z’imari, ingufu, ubwikorezi, imiturire n’izindi.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwashyizeho ihuriro rya serivisi zose mu gufasha no koroshya ubuzima bw’abashoramari bagiye gutangiza ibikorwa byabo mu Rwanda. Ibyo bituma bitwara amasaha atarenga atandatu mu kwandika ubucuruzi bushya.
U Rwanda kandi ni intangarugero mu bugenzuzi bw’ubuziranenge, aho ibigo bihanga udushya biba bidafite impungege zo kugerageza no kunoza ibicuruzwa, u Rwanda rukaba nk’ingabo ibikingira.
Ati: “Rumwe muri izo ngero ni Bably, ikigo cy’Abongereza gikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu butari karemano (AI) mu gusuzuma abarwayi hifashishijwe iyakure.”
Urundi rugero yatanze ni urw’Ikigo Zipline cyatangirije mu Rwanda serivisi z’ubwikorezi zitangwa n’indege nto zitagira abapilote none ubu kikaba kimaze kuba ubukombe ku Isi yose.
Izo ndege nto zitagira abapilote zigira uruhare rukomeye mu gutwara amaraso n’imiti ku mavuriro ari kure cyane bikagira uruhare mu gutabara ubuzima bwa benshi.
Amb. Busingye ati: “Indege nto zitagira abapilote zitabara ubuzima ndetse vuba aha zizaba zifashishwa mu kugeza ibicuruzwa ku bakiliya. Zipline yamaze kwaguka no kwagura ibikorwa mu bondi bihugu by’Afurika.”
Amb. Busingye yanagaragaje ko u Rwanda ruri mu Miryango y’Ubukungu mu Karere nk’Umuryango w’Ubukungu uhuza Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA), n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Rubarizwa kandi mu Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), ari na ryo soko rinini ku Isi kandi rikomeje kugaragaza amahirwe atandukanye kuva ryatangira gukora mu ntangiriro z’umwaka wa 2021.
AfCFTA ni Isoko ryitezweho guhuza amasoko yose yo ku mugabane w’Afurika aho ibihugu by’Afurika byatangiye guhahirana nta nkomyi. Ibicuruzwa bya mbere byahererekanyijwe muri iyo gahunda byavuye mu Rwanda byerekeza muri Ghana mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize.
Amb. Busingye avuga kandi ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere cy’Afurika y’Iburasirazuba cyagejeje internet inyaruka ya 4G mu gihugu ku kigero cya 95%, kandi imigozi itwara internet imaze gushyirwa ku bilometero 7,000 mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ubuhahirane n’amahanga, Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gikomeje kuba igicumbi cya serivisi nziza, ndetse na Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir, ikomeje kongera ingendo.
Amb. Busingye yanakomoje ku ngendo nshya RwandAir yatangiye gukora zihuza Kugali na London kandi, mu kwezi kwa Kamena ibaza yayangiye gukora izihuza Kigali na Paris mu Bufaransa
Uretse ibyo kandi, urwego rw’imari rwongeye imbaraga binyuze mu Kigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali (KIFC), gifite intego yo kugira u Rwanda icyicaro n’icyerekezo cy’ishoramari rikorwa ku mugabane w’Afurika.
KIFC kandi ishiyize imbere ikoranabuhanga n’amategeko mu rwego rw’imari bishyigikirwa n’amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyizweho mu 2017.
Urwo ruhererekane rw’ikoranabuhanga, amategeko rwatumye ibigo bitadukanye bikomeye ku Isi bihitamo Kigali nk’icyicaro gikuru cy’ibikorwa byayo ku Mugabane.
Muri byo harimo icyotwa Chipper gitanga serivisi zo kwishyura hifashishije ikoranabuhanga ryambukiranya imipaka, gifite agaciro ka miliyoni miliyari 2.2 z’amadolari y’Amerika.
Amb. Busingye yakomoje no ku buryo u Rwanda rutihanganira icyaha cya ruswa n’igisa na yo, ndetse uhageze abona udushya twinshi dukora neza, byose bikaba biri mu murongo w’Icyerekezo 2050 na Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1).
Mu zindi ngero z’ibyiza yagaragarije abaturage ba Malta harimo kuba mu kwezi kwa Werurwe u Rwanda rwarashyizwe ku rutonde rw’ibihugu bitanu bya mbere ku Isi aho ba mukerarugendo b’abagore batembera ntacyo bishisha.
Ibyo bishimangira ko ikigereranyo cy’ibyaha cyagabanyutse, ku buryo abantu bashobora kugenda mu mihanda inyuranye amasaha 24/7 ntacyo bishinja.
Yagarutse no ku isuku y’Umujyi wa Kigali na Politiki y’Igihugu y’uburinganire bw’abagore n’abagabo, intsinzi ya mbere okaba igaragarira mh kuri u Rwanda ruza imbere ku Isi mu kugira imyanya y’abagore myinshi mu Inteko Ishinga Amategeko.
Yasoje agira ati: “Abanyarwanda twakoze ibishoboka mu kubaka Igihugu no kurema Igihugu kidutera ishema gitanga imibereho myiza kandi y’agaciro ku baturage bacho n’mahirww anyuranye ku Isi y’abashoramari, Abanyarwanda n’abanyamahanga.”
Yasabye abacuruzi ba Malta guhitamo neza, bakareba kuri izo mpamvu zituma bashora imari yabo mu Rwanda.