Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimye ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Minisitiri Biruta yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 09 Gicurasi 2023, mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 38 y’Umunsi wahariwe u Burayi (Europe Day).
Uyu muhango wabereye kuri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, wahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’amasezerano ya Schuman, aya akaba ari yo yatangije Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.
Minisitiri Biruta yashimangiye ko umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo Politiki, gushakira umuti urambye ikibazo cy’abimukira, ubucuruzi, iterambere ndetse n’umutekano.
Ambasaderi Belén Calvo Uyarra, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yavuze ko umunsi wahariwe u Burayi wizihirijwe mu Rwanda, ari umwanya wo kwishimira ubufatanye buzira amakemwa busanzweho, ndetse no kongera kwibutsa igihurije hamwe u Rwanda na EU.
EU mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’u Rwanda mu kugarura amahoro hirya no hino ku isi, mu 2022 binyuze mu kigega European Peace Facility, yemeje inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yo gushyigikira ibikorwa by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe kurwanya iterabwoba, mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Ni inkunga yo gufasha inzego z’u Rwanda kubona ibikoresho byo kwifashisha muri ubu butumwa bw’amahoro, zatangiye muri Nyakanga 2021.
Ibirori byo kwizihiza ‘Europe Day’ byasusurukijwe n’abahanzi barimo Kaya Byinshi ndetse na Michael Makembe.