Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Volodomyr Zelensky.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’umunsi umwe yatangiye ku wa 25 Gicurasi 2023.
Perezida Kagame na Dmytro baganiriye ku ntambara iri muri Ukraine, n’uburyo buhari bwatangijwe bwo gushyigikira inzira z’amahoro mu kurangiza aya makimbirane.
Minisitiri Kuleba yakiriwe na Perezida Kagame mu gihe yahuye na mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta ndetse bashyira umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bya Politiki hagati y’u Rwanda na Ukraine.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yasuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yerekwa ibice birugize ndetse asobanurirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagejeje kuri Jenoside.
Yafashe umwanya yunamira ndetse ashyira indabo ku mva, ahashyinguye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kandi byatangaje ko Perezida Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’abanyeshuri n’abarimu baturutse mu ishuri ry’ubucuruzi (Wharton Business School) muri Kaminuza ya Pennsylvania.
Aba banyeshuri bayobowe na Prof Katherine Klein, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri iyi Kaminuza ndetse na Eric Kacou, umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi ya Wharton mu Burayi, Afurika ndetse n’Uburasirazuba bwo hagati.
Ibiganiro bagiranye byagarutse ku buryo u Rwanda rwiyubatse mu myaka irenga 20 ishize.