Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Mbere wafashe umwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Intebe ibisobanuro mu nyandiko ku idindira rya gahunda zo guteza imbere imijyi yunganira Kigali.
Ni nyuma y’uko raporo ya komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi kuri raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaje ko imikorere y’iyi mijyi idatandukanye n’iy’utundi turere tw’icyaro.