Umugaba mukuru w’ingabo za Kenya, Gen. Francis Ogolla uri mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganro na mugenzi we w’u Rwanda Lt Gen. Mubarakh Muganga.
Ibiganiro by’aba bagaba bakuru b’ingabo z’u Rwanda na Kenya byibanze kubufatanye mu kubungabunga umutekano wo mu karere ndetse no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, niho Gen. Francis Ogolla umugaba mukuru w’ingabo za Kenya (KDF) yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we w’u Rwanda Lt Gen. Mubarakh Muganga.
Ibibazo by’umutekano wo mu karere ndetse no kurushaho kunoza imikoranire hagati y’impande zombi mu rwego rw’umutekano, ni kimwe mubyagarutsweho n’aba bombi, nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brg. Gen. Ronald Rwivanga yabitangaje.
Gen. Francis Ogolla umaze iminsi ibiri mu Rwanda, aho yari yitabiriye isozwa ry’imyitozo yo kubungabunga no kugarura amahoro ihuza ingabo z’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba izwi nka “USHIRIKIANO IMARA”.
Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Gen. Ogolla yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’aho yahuye na Minisitiri w ingabo Juvenal Marizamunda.
Hashize imyaka irenga 20 u Rwanda na Kenya bifitanye ubufatanye bwa hafi mu bya gisirikare harimo guhererekanya ubumenyi mu masomo ya gisirikare ndetse n’ubufatanye mu bikorwa bya gisirikare bihurirwaho n’ibihugu byombi.
Minisitiri w ingabo Juvenal Marizamunda ubwo yakiraga Kenya, Gen. Francis Ogolla na mugenzi we w’u Rwanda Lt Gen. Mubarakh Muganga. Photo: RDF