Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Basketball, yatangiye itanga ubutumwa kubihugu byitabiriye iyi mikino ya Afrobasket2023 itsinda igihugu cya Côte d’Ivoire ku munsi wa mbere, amanota 64 kuri 35.
Ni imikino yatangiye kuruyu wa gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, muri BK ARENA aho biteganyijwe ko izasoza tariki ya 5 Kanama 2023.
Ikipe ya Côte d’Ivoire niyo yatangiye itsinda amanota yambere,u Rwanda rwari imbere y’abafana batari bacye abakinnyi barwo batangiye kubonana neza, nibura mu mu minota 5 y’agace ka mbere.
Mu bakinnyi 5 umutoza Dr Sarr yari yabanje mu kibuga, nibura harimo 2 bongewe mu ikipe y’igihugu kugira ngo bongere imbaraga, aribo Destinney Promise Pholoxy na Janai Crooms Robertson kandi koko byagaragaye ko abakinnyi bongereye imbaraga Ikipe
Promise mise Pholoxy umwemubaje konjyerera imbaraga ikipe
Agace ka mbere kegukanywe n’ikipe y’u Rwanda ku manota 14 mu gihe ikipe ya Côte d’Ivoire yo yari imaze gutsinda amanota 7 gusa.
Muri aka gace, umukinnyi w’u Rwanda Uwizeye ni we wari umaze gutsinda amanota menshi, kuko yari amaze gutsinda amanota 5 wenyine, Akagace byagaragaraga ko abatoza ndetse nabakinnyi kumpande zombi barimo bigana
U Rwanda rwakomeje kuyobora umukino no mu gace ka kabiri ndetse ikipe ya Côte d’Ivoire wabonaga ko yagowe cyane, kugeza aho yamaze iminota 5 yose itarinjiza inota.
U Rwanda rwaje kwegukana agace ka kabiri ku manota 28 kuri 21 ya Côte d’Ivoire, bajya kuruhuka harimo ikinyuranyo cy’amanota 7
Mu gace ka gatatu u Rwanda rwagatangiye neza ndetse ubona ko barusha cyane ikipe ya Côte d’Ivoire, kuko muri aka gace iyi kipe yatsinzemo amanota 8 gusa mu gihe u Rwanda rwo rwatsinze 24.
Agace ka gatatu u Rwanda rwakegukanye ku manota 52 kuri 29 ya Côte d’Ivoire.
Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, u Rwanda rwakomeje kwitwara neza, maze nako bakegukana ku manota 12 kuri 6 ya Côte d’Ivoire, aribyo byangana n’igiteranyo cy’amanota 64 kuri 35.
Umukinnyi w’u Rwanda Destinney Promise Pholoxy, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yagize 18 akurikirwa na mugenzi we Janai Crooms Robertson we watsinze amanota 11.
Mu ikipe y’u Rwanda, umukinnyi Hope ni we wakinnye iminota myinshi, kuko yakinnye 32 n’amasegonda 14.
U Rwanda rufite undi mukino utoroshye kuri cyumweru tariki ya 30 aho ruzakina n’ikipe y’igihugu ya Angola iri muziri guhabwa amahirwe.
Indi mikino yabaye kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Nigeria yatsinze iya DR Congo amanota 69 kuri 35.
Ikipe y’igihugu ya Uganda yatsinzwe niya Mali amanota 80 kuri 66.
NIYITEGEKA Jean Marie Vianney/IGIRE.RW