Ubwoba ni bwose muri DRC, nyuma y’uko batangaje ko Moise yatsinzwe amatora

igire

Umwe mu bakandida bahabwaga amahirwe yo kwegukana umwanya w’Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo Moise Katumbi nyuma y’uko bitangajwe ko yatsinzwe amatora , yatangaje ko bagomba guhaguruka bakarwanira ubwigenge nk’uko Patrice Lumumba yabigenje, ibi bikaba byakuye umutima abanyagihugu bose.

Ibi yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bari bamukurikiye kuri uyu 1 Mutarama 2024, ubwo yatangazaga  amagambo akaze  yongeye gutera Abanyekongo kwibaza icyaba kigiye gukurikiraho.

Kuwa 31 Ukuboza 2023, nibwo CENI, yatangaje by’agateganyo ko Félix Tshisekedi, yatsinze Amatora yo ku tariki ya 20 Ukubza 2023, ivuga ko  yatsindiye ku majwi 73%, naho  Moïse Katumbi aza ku mwanya wa 2 afite amajwi 18%.

Katumbi Moïse, wari umukandinda ku mwanya w’umukuru w’igihugu, akaba atemera ibyavuye mu matora, maze atangaza amagambo akarishye aho yagize ati  “Igihe ni  iki ngo tubohoze Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ive mu maboko y’ababi. Nyuma y’urugendo rwo mu myaka ya 1960 na 1997, ibindi bihe bishya byo kuvana AbanyeCongo mu butegetsi bw’igitugu tugiye ku byinjiramo.”

Yunzemo Kandi ati: “Nk’uko Patrice Lumumba na Perezida  Laurent Desire Kabila, babikoze bazana impinduka muri RDC niko natwe tugiye kubikora.”

Katumbi yasoje agira ati: “Niyemeje gukiza Abanyekongo no kubavana mu buretwa bagizemo igihe.”

Ishyaka rya Ensemble pour La Republique, rya Moïse Katumbi, ryo riheruka gutangaza ko kandida wabo Moïse Katumbi, ko ariwe watsinze Amatora  Kandi ko batazigera bemera ibyavuye mu matora yo ku tariki ya  20 Ukuboza 2023, kuko yabayemo amanyanga menshi.

 

Share This Article