Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Drone yahanuwe mu mirwano yahuje M23 na FARDC&Wazalendo
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Drone yahanuwe mu mirwano yahuje M23 na FARDC&Wazalendo

igire
igire Yanditswe January 8, 2024
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Masisi ) haravugwa ihanurwa ry’indege itagira abapilote (Drone), mu mirwano yahuje FARDC na M23.

Bivugwa ko iyi Drone yahanuwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23 ubwo yacaracaraga hejuru y’ikirere cya Nyiragongo.Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu FARDC yari yakoresheje iyi Drone mu kugaba ibitero kuri M23 ihitana abaturage barenga 10.

Iyi mirwano yatangiye hafi mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, aho FARDC yatangiye igaba igitero kuri aba barwanyi ba M23, nabo batangira kwirwaho ari naho havuye guhanura iyo Drone ikunze gukoreshwa n’igisirakare cya Congo kirikumwe na Wazalendo.

Iyi Drone yahanuwe, iri mu bwoko bwa CH-4 ,bivugwa ko ifite agaciro karenga miliyali y’amadori ikaba ifite ubushobozi bwo kugera ku butumburuke bwa km 3500-5000.Iyi Drone ihanuwe yiyongera ku yindi iherutse guhanurwa mu minsi yashize ubwo yarimo ifata amashusho yagombaga guhesha inzira indege ya Sukhoi kugirango irase kuri M23.

Uretse iyi mirwano yaramukiye muri Masisi kuri uyu wa mbere, ku munsi w’ejo hashize (Ku Cyumweru) mu gace ka Tongo hari amakuru avugwa ko M23 yakozanyijeho n’umutwe wa FDLR haraswa amasasu menshi mu gace gakikije Kitshanga muri Chahemba.

Uku gukozanyaho kukaba kuri mu byatumye Kuri iki cyumweru, itariki ya 7 Mutarama, muri muri iki gihugu hashyizweho abayobozi bashya b’ingabo mu turere twa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru , Ituri na Equateur

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire January 8, 2024 January 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

U Rwanda rurakira Inama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi
ubuhinzi

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?