Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Afurika y’Epfo rya DA (Democratic Alliance) ryaburiye ingabo z’icyo gihugu ko ziri kwishora mu muriro zitazabasha kwikuramo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kimwe n’ibindi bihugu bihuriye mu karere kamwe, Afurika y’Epfo yohereje ingabo muri RDC tariki ya 15 Ukuboza 2023 hashingiwe ku mwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo M23.
Ishyaka rya Democratic Alliance , mu itangazo yashyize hanze, ryabwiye ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo ko ingabo z’iki gihugu, SANDF, zidafite ubushobozi bwo guhangana na M23, bityo ko hari impungenge z’uko ubuzima bwazo buri mu kangaratete.
Bagira bati: “Ukuri ni uko SANDF idafite ubushobozi bwo guhangana n’abarwanyi ba M23 kandi ntifite n’ibikoresho by’ingenzi byafasha ingabo zirwanira ku butaka. Urugero, ntifite kajugujugu za Rooivalk kandi Oryx eshanu ifite muri RDC zizagabanywa zigere kuri ebyiri mu gihe cy’ubu butumwa.”
Icyifuzo cya Democratic Alliance yatanze ni uko mu gihe ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO, bwazaba burangiye, Afurika y’Epfo na yo yazacyura ingabo zayo zose ziri muri iki gihugu.