Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rwungukiye mu kuba amatara yo ku mihanda ateranyirizwa imbere mu gihugu
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

U Rwanda rwungukiye mu kuba amatara yo ku mihanda ateranyirizwa imbere mu gihugu

igire
igire Yanditswe April 30, 2024
Share
SHARE

Mu Rwanda hamaze kugezwa inganda 2 zihateranyiriza amatara yo hanze nko ku mihanda akoranywe ikoranabuhanga, yitezweho kurondereza urumuri ku buryo ikiguzi cy’itara kuri Leta cyagabanutseho kimwe cya kabiri.

Amatara asaga ibihumbi 25 akoranywe ikoranabuhanga rigezweho amaze gushyirwa ku mihanda iri ifite ibirometero birenga 800 hirya no hino mu gihugu, harimo minini ihuza Umujyi wa Kigali n’imipaka y’igihugu yose.

Uruganda SALVI Rwanda ruteranyiriza mu Rwanda amatara y’imitako, yashyizwe mu Mujyi rwagati ahazwi nko muri Car Free Zone, mu bibuga by’imikino no mu busitani buri mu masanganiro y’imihanda.

Kayigamba Fadhili ushinzwe imicungire y’uru ruganda avuga ko aya matara akoranywe ikoranabuhanga rirondereza umuriro ndetse no gukurikiranwa igihe rifite ikibazo.

Mu bwoko butandukanye bw’aya matara, harimo akoresha amashanyarazi aturuka ku miyoboro migari n’aturuka ku imirasire y’izuba.

Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda Alex Majoro avuga ko bafite isoko ry’imbere mu gihugu no mu bihugu bitandukanye byo mu karere.

Muri 2017, amatara yari ku mihanda ahareshya n’ibilometero 663 mu gihe ubu muri uyu mwaka aya matara amaze kugezwa ku birometero 2,227.

Ku mafaranga 186 kuri inite imwe y’umuriro w’amashanyarazi, amatara yo ku mihanda hirya no hino mu gihugu ku kwezi akoresha kilowate hafi miliyoni ebyiri.

Umuyobozi w’igenamigambi mu kigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) gishamikiye kuri Sosiyete y’u Rwanda inshinzwe ingufu REG, (REG-EDCL) Esdras RUGIRA avuga ko hari inyungu nini igihugu cyungukiye mu kugira izi nganda binyuze mu kugabanya ikiguzi cy’amatara ndetse nokurondereza umuriro dore ko aya matara ashobora kugabanyirizwa urumuri igihe hatari urujya n’uruza rwinshi rw’abantu.

Mu mezi 9 abanza y’uyu mwaka w’ingengo y’imari hongerewe andi matara yo ku mihanda agera kuri 600 ndetse kugeza mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka hari hamaze gukoreshwa kwh 2,400,000 mu gucanira imihanda yose mu gihugu.

 

You Might Also Like

U Rwanda rwiteze inyungu kubera izamuka ry’ibiciro bya Wolfram

Kamonyi: Bashinja ‘Abahebyi’ kubangiriza imyaka yari kuri hegitari 20

Ibibazo by’inyamaswa zonera abaturage byikubye gatatu mu myaka itanu ishize

Abanyarwanda 15 barimo gukora imishinga minini bifashishije ubwenge buhangano

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa

igire April 30, 2024 April 30, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?