Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ingabo na Polisi bagiye koherezwa muri Mozambique bahawe ubutumwa bw’impamba
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Ingabo na Polisi bagiye koherezwa muri Mozambique bahawe ubutumwa bw’impamba

igire
igire Yanditswe May 15, 2024
Share
SHARE

Major General Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano basuye abasirikare n’abapolisi bitegura ku jya muri Mozambique, mu ntara ya Cabo Delgado.

bageje ubutumwa bw’impamba bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda mbere y’uko boherezwa muri ubu butumwa.

Ubu butumwa bwabibutsaga ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura n’ubwitange mu kazi kabo.

Babwiwe ko bagenzi babo bababanjirije bakoze akazi k’indashyikirwa bityo ko bagomba gukomerezaho baj

Aba bayobozi basuye aba basirikare n’abapolisi bitegura kujya muri Mozambique, kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, mu kigo cya gisirikare cya Kami nk’uko Minisiteri y’Igabo z’u Rwanda yabitangaje.

Maj Gen Vincent Nyakarundi, yagejeje kuri aba bagize inzego z’umutekano z’u Rwanda zitegura kohereza mu ntara ya Cabo mu majyaruguru ya Mozambique, ubutumwa bw’umukuru w’umukuru akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Ni ubutumwa bubasaba kurushaho gukomeza kurangwa n’imyitwarire ndetse n’ubwitange mu nshingano zabo azi neza ko zikomeye. Yashimangiye ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe muri iriya ntara zikora neza inshingano zazo kandi ko aya mahame agomba gukomeza kubahirizwa.

Kohereza inzego z’umutekano z’u Rwanda, bikubiye muri gahunda ishimangira umubano w’Ibihugu byombi hagati ya Repubulika yu Rwanda na Mozambique.

Lt Gen Mubarakh Muganga yibukije abagize izi nzego ko ababanjirije bakoze akazi gakomeye, abasaba gukomerezaho.

Izi nzego z’umutekano zoherejwe muri Mozambique mu rwego rw’amasezerano ibihugu byombi bifitanye mu by’umutekano. U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri icyo gihugu mu 2021, hashize iminsi intara ya Cabo Delgado yibasiwe n’ibyihebe.

Ingabo z’u Rwanda zamaze kugarura amahoro mu duce dutandukanye twa Cabo Delgado ndetse abaturage benshi basubijwe mu byabo nyuma y’igihe barahunze. Kuri iyi nshuro, ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique biyobowe na Maj Gen Alexis Kagame.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire May 15, 2024 May 15, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?