Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mbere
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mbere

igire
igire Yanditswe May 16, 2024
Share
SHARE

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko Abanyarwanda bari mu cyiciro cy’urubyiruko basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu ku nshuro ya mbere.

NEC yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Gicurasi 2024, ubwo iyi komisiyo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ku myiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe kuba ku wa 14-16 Nyakanga 2024.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko 90% by’abazatora bari kuri lisiti y’itora bikosoje ndetse baraniyimura.

Yagaragaje ko ibirimo gukorwa ari uguhuza urutonde harebwa abagejeje imyaka 18.

Yagize ati “Lisiti y’itora ni igikorwa tumaze iminsi dukora, dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ubu tugiye mu cyiciro cyo kwiyandikisha n’uwifuza kwiyimura aho ashaka gutorera.’’

“90% y’abifuza kwikosoza bamaze kwikosoza, uyu munsi turi mu gikorwa cyo guhuza. Kureba ibyavuye mu midugudu no kureba ngo hazasohoke lisiti iriho Abanyarwanda bemerewe gutora. Hafi miliyoni ebyiri z’urubyiruko bagiye gutora bwa mbere. Ni ibintu byiza kandi dukomeza gukangurira urubyiruko kwitabira kuko umubare munini ni urubyiruko.’’

 

 

Kuri ubu, Abanyarwanda 9.500.000 bafite imyaka 18 kuzamura, bari ku Iisiti y’itora, muri bo abagera kuri miliyoni ebyiri bazaba batoye bwa mbere.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Charles Munyaneza, yavuze ko urebye umwaka wa 2017 ubwo amatora ya Perezida wa Repubulika aheruka kuba, abazatora mu 2024 barimo abasaga miliyoni ebyiri bazaba batoye bwa mbere.

Mu 2017, Abanyarwanda batoye bari 6.897.076; mu 2018 mu matora y’abadepite bari 7.172.612. Mu 2021, mu matora y’inzego z’ibanze hatoye 8.013.046.

Munyaneza ati “Iyo tuvuze ngo miliyoni ebyiri zirengaho gato ni ugufata miliyoni icyenda n’igice ubu tuvuga zishobora kuzatora n’abatoye ubushize.’’

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite biteganyijwe ko azakorerwa kuri site z’itora 2.441 zifite ibyumba by’itora 17.400 mu Gihugu hose.

Oda Gasinzigwa yagize ati “Turifuza ko nibura batazarenga abantu 500 kuri buri site y’itora.’’

Biteganyijwe ko amatora ya Perezida n’ay’Abadepite azitabirwa n’indorerezi mpuzamahanga n’izo mu gihugu zirenga 1000.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire May 16, 2024 May 16, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?