Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame asanga nta mpamvu ikwiye kuzitira Afurika kugera ku iterambere rirambye
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame asanga nta mpamvu ikwiye kuzitira Afurika kugera ku iterambere rirambye

igire
igire Yanditswe June 4, 2024
Share
SHARE

Perezida Kagame yagaragaje ko Umugabane wa Afurika ufite buri kimwe ukeneye kugira ngo ugere ku iterambere rirambye.

Ni ubutumwa yatanze ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kamena 2024, mu Nama ya mbere yahuje Koreya y’Epfo n’Umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari byinshi Afurika yagakwiye kwigira kuri Koreya y’Epfo, kandi ibyo asanga byafasha uyu Mugabane gutera imbere binyuze mu rubyiruko rwawo nk’imbaraga wihariye.

Yavuze ko Koreya y’Epfo hari byinshi ihuriyeho n’Umugabane wa Afurika ndetse bikwiye gutera Afurika kumva neza inshingano y’ubwigenge no kwigira.

Yagize ati “Koreya y’Epfo yerekana ko igihugu gishobora guhinduka byihuse mu gihe gito. Hari igisobanuro cy’impamvu Afurika itaraba Umugabane winjiza ibitubutse? Afurika yakwihuta ndetse nta yindi nzira yo kubigeraho usibye kwibanda ku guhozaho, ubuzima, uburezi n’ikoranabuhanga.’’

Perezida Kagame yanashimye ubufatanye bw’u Rwanda na Koreya y’Epfo mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko inama yahuje Afurika na Koreya y’Epfo izashibukamo ubufatanye buhuriweho biturutse ku mahirwe ari nko muri gahunda zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko rusange rya Afurika.

Ati “Imikoranire na Koreya yibanze cyane ku guhanga udushya no kwihutisha ibijyanye no gusakaza ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi nama izafasha mu kureba ko hari ibindi byakorwa n’impande zombi birimo kubyaza umusaruro ubwenge buremano, ikoreshwa ry’ama-robots, kubyaza umusaruro ingufu no kuzigeza kuri benshi.

Inama yahuje Koreya y’Epfo na Afurika iri kwigirwamo ingingo zitandukanye zijyanye no gushyira hamwe no kugera ku iterambere risangiwe kandi rirambye. Iyobowe na Perezida wa Korea y’Epfo, Yoon Suk Yeol na mugenzi we wa Mauritania, Mohamed El Ghazouani uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Iyi nama yatumiwemo abakuru b’ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda; Samia Suluhu wa Tanzania; William Ruto wa Kenya; Isaias Afwerki wa Eritrea; Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Nyuma y’inama rusange yateranye uyu munsi, ku wa Gatatu hazaba inama y’abakuru b’inganda muri Korea y’Epfo na bagenzi babo muri Afurika aho bazaganira ku guteza imbere ubucuruzi n’imikoranire.

Koreya y’Epfo ni kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi bitunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga riteye imbere.

Uruganda rwa Samsung rubarizwa muri Koreya y’Epfo ni urwa mbere mu gukora ‘Semiconductors’ zizwi cyane nka ‘computer chips’, zigereranywa n’umutima w’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Nubwo bimeze bityo, 95% by’ibikoresho by’ibanze nkenerwa gikoresha biva hanze.

Koreya y’Epfo ifite inyungu ikomeye mu kwiyegereza Afurika nk’umugabane ufite amabuye y’agaciro menshi ndetse no gukorana ubucuruzi nk’umwe mu ituwe n’abaturage benshi [abasaga miliyari 1,2]. Kugeza ubu, ubucuruzi hagati ya Koreya y’Epfo na Afurika ni 1.9% by’ubwo iki gihugu gikora hanze.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire June 4, 2024 June 4, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?