Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe yatangiye uruzinduko rw’akazi i Seoul muri Korea y’Epfo, ruzamara iminsi ibiri.
Uyu munsi yakiriwe na na mugenzi we wa Korea y’Epfo Cho Tae-yul, baganira ku bufatanye buhari no kureba inzira nshya z’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Nduhungirehe yanahuye n’abandi bayobozi barimo Amb. Lyeo Woon-Ki uyobora Umurayango Korea-Africa Foundation, Pang Samuel ukuriye Ishami ry’Amasomo y’Afurika muri Kaminuza ya Yonsei, na Visi Perezida w’iyo Kaminuza Kim Yong-Ho.
Yanahuye n’Abanyarwanda baba muri Koreya y’Epfo baganira kuri gahunda n’amahirwe aboneka muri iki gihugu.
U Rwanda na Koreya y’Epfo bisanzwe bifitanye umubano wihariye ushingiye kuri Politiki na Diplomasi, ubutwererane n’ubufatanye muri gahunda zo guteza imbere ubukungu.
Tariki ya 04 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame yari i Seoul muri Korea y’Epfo aho yitabiriye inama ihuza iki gihugu n’Umugabane w’Afurika, yakiriwe na mugenzi we, Yoon Suk Yeol ari na we wayoboye iyo nama.
Ibi bihugu kandi biherutse gushyira umukono ku masezerano azamara imyaka ine ya miliyari 1 y’amadolari y’Amerika yo gutera inkunga imishinga y’iterambere mu gihugu.
Muri Kanama 2023 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano mu nzego ebyiri zirimo ubujyanama mu bya politiki, ndetse n’ubufatanye muri gahunda y’ikigega cy’ubutwererane mu iterambere ry’ubukungu.
Mu mwaka wa 2020 byasinyanye amasezerano azwi nka ‘Bilateral Air Services Agreement’ yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi.
Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963 ndetse ibihugu byombi byafatanyije muri byinshi nko mu nkingi z’ubuvuzi,uburezi nibindi.