Ku munsi wa kabiri w’inama yatangiye ku itariki ya 9 ikarangira ku ya10 Ugushyingo 2024, mu mujyi wa Sochi mu Burusiya, yahuje minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov na bagenzi be bo mu bihugu bya Afurika, Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yasezeranyije icyo yise “inkunga yuzuye” muri Afurika, harimo no kurwanya iterabwoba n’intagondwa.
Mu ijambo rya Putin ryasomwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov, yagize ati: “Ndashaka kongera gushimangira ko igihugu cyacu kizakomeza gutera inkunga byimazeyo inshuti zacu zo muri Afurika mu nzego zitandukanye: guharanira iterambere rirambye, kurwanya iterabwoba n’intagondwa, kurwanya ibyorezo, ibibazo by’ibiribwa n’ingaruka z’ibiza.”
Perezida Vladimir Putin, utaritabiriye iyi nama, yavuze kandi ko umubano w’Uburusiya na Afurika wakomeje “kurushaho gukomera” mu myaka yashize.
Iyi nama ni andi mahirwe ku Burusiya mu gukomeza kumenyekanisha icyerekezo cyayo “isi igizwe n’ibihugu byinshi,” ibaye mu kwezi kumwe nyuma yo kwakira inama y’ibihugu bigize BRICS.
Uburusiya bwagize uruhare runini muri Afurika mu bihe by’Abasoviyeti kandi bwagiye bwiyongera kuri uyu mugabane mu myaka yashize, harimo n’ibijyanye n’igisirikare.
Ibihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburengerazuba – Niger, Mali na Burkina Faso – byateye umugongo uwahoze ari Umukoloni wabyo ariwe Ubufaransa, ahubwo bihanga amaso I Moscou kuva byatangira gutegekwa n’igisirikare nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryagiye riba guhera mu mwaka wa 2020
Muri iyo nama, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Burkina Faso, Karamoko Jean-Marie Traoré, yatangaje ko Uburusiya ari umufatanyabikorwa mpuzamahanga ukwiye kurusha uwahoze ari umukoloni w’Ubufaransa.
Muri iyi nama, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkina Faso, Karamoko Jean-Marie Traoré, yavuze ko Uburusiya ari umufatanyabikorwa mpuzamahanga ukwiye, kurusha igihugu cy’ubufaransa cyahoze gikoroneje iki gihugu.
Ni igitekerezo cyahuriweho na benshi mu bahoze bakolonijwe n’Ubufaransa, kandi cyongeye gushimangirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, wasobanuye ko ubufatanye bwa Kremlin atari ubw’uburyarya ugereranije n’ubufatanye bw’ibihugu byo muburengerazuba bw’Isi n’afurika bubonwa nk’ubukoloni bushya.
Minisitiri Abdoulaye Diop yongeyeho ko, uretse ubufatanye mu bya gisirikare, Mali irimo gushakisha indi mishinga y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu, itumanaho, ikoranabuhanga ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Emanuela Del Re, uhagarariye by’umwihariko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi mu karere ka Sahel muri Afurika y’iburengerazuba, yabwiye BBC ko ibihugu byo murengerazuba bw’isi bikwiye kwemera impinduka ziri kuba mu bijyanye n’ubufatanye n’ubutwererane.
Yagize ati: “Mu byukuri, abayobozi ba Afurika bashimangiye ko bakeneye “gushaka ubufatanye bwagutse”, Madamu Del Re yongeyeho ko atari igihe cy’uko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ureka icyo yise “ibihugu bitatu bigoye” bya Burkina Faso, Mali na Niger, byose byahuye n’ihirikwa ry’ubutegetsi mu myaka yashize.
Igitekerezo cye ni uko Afurika itagomba gufatwa nkihanganiwe.
U Rwanda rufite umubano ukomeye n’Ubwongereza n’ibihugu byo mu burengerazuba, ni kimwe mu bihugu byinshi byo muri Afurika bimaze gusinyana amasezerano n’Uburusiya kugira ngo bibone ubufasha bwo kubaka uruganda rukora ingufu za nukiriyeri ‘Nuclear power plant’.
Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ubwo yari mu nama y’Uburusiya n’Afurika
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe, na we wari muri iyi nama i Sochi, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko abanyeshuri babarirwa mu magana b’abanyarwanda barangije muri kaminuza zo mu Burusiya, barimo “abahanga mu bumenyi bwa nukiriyeli ‘nuclear science’. “
Yongeyeho ati: “Turizera ko tuzashobora guhugura umubare runaka w’abahanga muri siyanse bakaba inzobere muri uru rwego.”
Nk’uko ikigo cya Leta y’Uburusiya, Rosoboronexport kibitangaza, muri 2023, Uburusiya bwatanze intwaro muri Afurika zifite agaciro ka miliyari 5 z’amadolari.
Kandi ibigo bikomeye by’Uburusiya nabyo bifite ishoramari rikomeye ku mugabane wa Afurika. Aha twavuga, nk’ikigo Alrosa gicukura diyama muri Angola na Zimbabwe ndetse n’ikindi cyitwa Lukoil energy giant gikorera muri Nigeria, Ghana, Cameroon na Congo.