Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire
igire Yanditswe April 23, 2025
Share
SHARE

Abapolisi 180 bakorera ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru, batanze amaraso ku bushake, azakoreshwa mu gufasha abarwayi bayakeneye kwa muganga.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko iki gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, gikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Gutanga amaraso ku bapolisi uretse kuba biri mu bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’igihugu yo gufashisha  amaraso biri no mu nshingano zacu zo gucunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage harimo no kubafasha mu bijyanye n’ubuzima kuko ntawe ushobora gutekana mu gihe yugarijwe n’uburwayi.”

Umukozi wa RBC ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso, Dr. Andre Munyemana, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye igaragaza mu guteza imbere ubukangurambaga bwo gutanga amaraso, ashimira n’abapolisi bitabiriye iki gikorwa, ku bushake n’umutima utabara bagaragaje.

Ati “Igikorwa cyo gutanga amaraso kigaragaza ubushake bw’umuntu, n’umutima utabara umuranga. Nta bundi buryo umuntu ukeneye amaraso aba afite, iyo adatabariwe ku gihe, ashobora kubura ubuzima.”

 

Yakomeje agira ati “Ubushake n’ubwitabire abapolisi bagaragaza muri iki gikorwa bishimangira umutima utabara ubaranga bikwiye kubera urugero rwiza n’abandi mu rwego rwo gufasha abarembye bakeneye amaraso.”

Dr. Andre Munyemana, yashishikarije buri wese kumva ko biri  mu nshingano ze gutanga amaraso kuko nawe ejo ashobora kwisanga ayakeneye cyangwa se umwe mu bagize umuryango we.

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Nyagatare bibukijwe kudaterera agati mu ryinyo mu kwirinda Malaria

igire April 23, 2025 April 23, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?