Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Ngororero na Kageyo barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero na Rutsiro gukorana kugira ngo umuhanda uhuza utu turere ukorwe mu buryo burambye.
Aba baturage bavuga ko urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu rutagikorwa neza ku mirenge ikora kuri uyu muhanda wo mu Karere ka Ngororero hamwe n’Akarere ka Rutsiro.
Manishimwe Jean Pierre ukunze gukoresha uyu muhanda avuga ko icyo bifuza ari uko uyu muhanda watunganywa neza kugira ngo ibicuruzwa bizajye bigenda neza kuko ngo mu gihe cy’imvura imigenderanire ihagarara bitewe n’uko umuhanda uba utari nyabagendwa.

Ati “Iyo abantu bagenda kuri moto, hari aho bakavaho ndetse bamwe bakaba bagwa.”
Habumugisha Jean Claude utuye mu Murenge wa Ngororero, Akagari ka Rususa, Umudugudu wa Kabagari nawe avuga ko by’umwihariko ibiraro biri muri uyu muhanda bikwiye kwitabwaho kuko ibyinshi byangijwe n’umugezi wa Satinsyi.
Ati “Hari aho umugezi wagiye utwara hakeneye gusanwa mu maguru mashya.”
Uwitwa Uwamahoro we avuga ko bagiye babwirwa ko kuwusana biri muri gahunda gusa bikaba byaraheze mu kirere.
Ati “Batubwira ko babitegura ariko tukayoberwa iyo bihera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko ukwangirika k’umuhanda uhuza Umurenge wa Ngororero na Kageyo kwatewe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi gusa akizeza abaturage ko hagiye kurebwa icyakorwa kugira ngo ahatameze neza hakorwe.
Ati“Ni umuhanda usanzwe ukoreshwa ni uko nyine wangijwe n’ibiza. Icyo rero tugiye gukora, ni ukureba icyakorwa kugira ngo ahatameze neza tube twahakora bityo ubuhahirane burusheho kugenda neza, ndetse n’abarwayi babe bagera kwa muganga mu buryo bworoshye.”
Meya Nkusi akomeza agira ati “Muri gahunda y’igihe kirekire uriya muhanda uri muri gahunda yo gukorwa, ni umuhanda Kazabe-Sovu-Kavumu uzaduhuza n’Akarere ka Rutsiro. Bikomeje kugenda neza, uriya muhanda uraza gutangira muri uku kwezi kwa cyenda.”
Ngororero na Rutsiro ni uturere tumwe mu turere tugize intara y’Iburengerazuba.


