Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 kugeza ku wa Kane tariki ya 12 Kamena, u Rwanda rurakira Inama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga ryifashishwa mu buhinzi (African Conference on Agricultural Technologies/ACAT) ibaye ku nshuro ya kabiri.
Ni inama yitezweho gufasha ibihugu by’Afurika guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ibisubizo by’ikoranabuhanga ku kiragano gishya cy’abahinzi borozi b’Afurika.”
ACAT 2025 iritabirwa n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abahanga mu guhanga ibishya, abanyapolitiki, abashakashatsi n’impuguke mu buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga, aho baza kuganira ku ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi, ingero z’umusaruro ritanga aho rikoreshwa uko bikwiye ndetse n’ubufatanye mu kwimakaza iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika.
Goodluck Jonathan wabaye Perezida wa Nigeria, yagaragaje ibyishimo atewe no kuba ari umwe mu banyacyubahiro bitabira iyi nama, agira ati: “Ubwo twongeye guhura ndasaba abitabiriye iyi nama, abashoramari, abahagarariye za Guverinoma, abafatanyabikorwa mu iterambere, n’abandi bafatanyabikorwa guhuza imbaraga mu kubyaza umusaruro imbaraga z’ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubuhanga bugezweho mu kongerera imbaraga uruhererekane rw’ibiribwa ku mugabane wacu.”
Yakomeje agaragaza ko ACAT itakiri inama gusa ahubwo ni Urwego rwibutsa Abanyafurika ko bafite ubushobozi bwo gufungura amahirwe yose y’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu ishoramari riboneye ndetse n’imikoranire y’abafatanyabikorwa.
Dr. Canisius Kanangire, Umuyobozi w’Umuryango African Agricultural Technology Foundation (AATF) utegura iyo nama, yongeyeho ko gukorera iyo nama mu Rwanda ari indi ntambwe ikomeye itewe mu kurushaho guharanira iterambere ry’ikoranabuhanga mu buhinzi bw’Afurika.
Yagize ati: “Mu myaka ibiri ishize twafunguye bwa mbere iyi nama i Nairobi muri Kenya mu biganiro bigamije kugaragaza uburyo hakenewe ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi. Igitekerezo cyo kuyitangiza cyari cyoroshye, ni ukongera ikoranabuhanga kandi umusaruro watangiye kuboneka.”
Yashimiye abagize uruhare mu gutangiza iyo nama mu mu mwaka wa 2023, yongeraho ati: “Uyu munsi ndabahamagarira kwitabira ibiganiro bibera i Kigali mu nama ya 2025.”
Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yagaragaje ko yishimiye kwakira abitabiriye iyi nama, ibifuriza kugubwa neza no kurushaho kuryoherwa n’ibyiza bitatse Igihugu.