Abayobozi batatu bo hejuru muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko Perezida Donald Trump yanze umugambi wa Israel wo kwica umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei.
Umwe muri abo bayobozi yabwiye ikinyamakuru CBS News ko Trump yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu, ko kwica Khamenei “Atari igitekerezo cyiza”. Icyakora Perezida Trump ntacyo aratangaza ubwe kuri ayo makuru.
Bivugwa ko icyo kiganiro cyabaye kuva Israel yatangiza ibitero kuri Iran ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Fox News, Netanyahu ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko Trump yanze umugambi wa Israel wo kwica ayatollah.
Netanyahu yagize ati: “Hari ibihuha byinshi by’ibiganiro bitigeze bibaho kandi ibyo ntabwo ndi bubijyemo.
“Ariko nababwira ko nekereza ko dukora ibyo dushaka gukora. Tuzakora ibyo dushaka gukora kandi nekereza ko Amerika izi icyiza kuri Amerika kandi ibyo ntabwo ndi bubijyemo.”
Umwe mu bayobozi muri Israel yabwiye NBC News ko “mu mahame” Israel “ntiyica abategetsi ba politiki, turibanda ku ngufu kirimbuzi n’igisirikare. Sinibaza ko umuntu wese ufata imyanzuro kuri izo gahunda akwiye kubaho byoroshye kandi yidegembya”.
Israel yagabye ibitero bya mbere ku bikorwa remezo by’ingufu za kirimbuzi bya Iran ku wa Gatanu ushize, yanishe kandi bamwe mu bakuru b’igisirikare n’abahanga muri siyanse y’ingufu za kirimbuzi.
Kuva ubwo, ibihugu byombi byakomeje kurusanaho za misile nyinshi, kuburyo mu ijoro ryakeye byari bigeze ku munsi wa gatatu ibyo bihugu byombi birasanaho.
Mu butumwa aheruka gutangaza ku rubuga rwe Truth Socialkuri iyi mirwano irimo gufata intera mu burasirazuba bwo hagati, Perezida Trump yagize ati: “Iran na Israel bikwiye kumvikana,” yongeraho ko azafasha ibihugu byombi guhagarika imirwano “nk’uko nabigenje ku Buhinde na Pakistan.”
Avugana n’abanyamakuru mbere yo kuva mu nama ya G7 muri Canada, Trump yavuze ko Amerika izakomeza gushyigikira Israel gusa yanga kuvuga niba yasabye icyo gihugu guhagarika kurasa kuri Iran.
Ibindi biganiro ku ngufu za kirimbuzi hagati ya Amerika na Iran byari biteganyijwe kuba ku cyumweru, ariko umuhuza, ariwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Oman Badr Albusaidi, umunsi umwe mbere yaho, yatangaje ko bitakibaye.
Umwe mu bayobozi muri Iran yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ku cyumweru ko iki gihugu cyamenyesheje Qatar na Oman ko kititeguye kuganira ku gahenge mu gihe kikibasiwe n’ibitero bya Israel.
Ku wa Gatandatu, Trump yavuze ko Amerika “ntaho ihuriye n’ibitero bigabwa kuri Iran”.
Yatanze umuburo ko: “Niduterwa na Iran mu buryo ubwo ari bwo bwose, imbaraga zose n’ubushobozi bw’ingabo za Amerika buzabamanukiraho mu buryo butigeze bubaho mbere.”