Perezida Rajoelina arashijwa kubeshya abaturage

igire

Mu mujyi wa Antananarivo,habayeho igikorwa kidasanzwe cyateje impagarara, ubwo abasirikare bafatanyaga n’abigaragambya bamagana ubutegetsi bwa Perezida Andry Rajoelina, mu gihe Perezida yari amaze gutangaza ko hari igikorwa cy’ihirikwa ry’ubutegetsi kiri gukorwa.

Abaturage bishimiye abasirikare bari bambaye impuzankano y’igisirikare, bamwe bahoberana na bo, abandi babashimira, mu gihe byari bitegerejwe ko baza kubatatanya, ahubwo bamwe mu bayobozi b’igisirikare bagaragaza ku mugaragaro ko bashyigikiye imyigaragambyo.

Abaturage ntibishimiye ubuyobozi bwa Rajoelina

Ibi byabaye amasaha make nyuma y’itangazo rivuye mu biro bya Perezida Rajoelina ryemeza ko hari igeragezwa ryo gufata ubutegetsi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, hakoreshejwe imbaraga.

Iyi myigaragambyo yatangiye ku ya 25 Nzeri, iyobowe n’urubyiruko rwiyise Gen Z Madagascar, rusaba ibisubizo ku bibazo by’ibura ry’amazi n’amashanyarazi. Gusa byahindutse vuba imyigaragambyo rusange irwanya ruswa, ivangura rishingiye ku cyenewabo, n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

                       Abaturage ba Madagascar barababaye kubera ubuzima babaye mo

Nubwo leta ibihakana, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu rivuga ko nibura abantu 22 bamaze kugwa mu myigaragambyo. Iyi mibare ishobora kwiyongera, kuko urugamba rwakomeje gufata intera, imiryango ya sosiyete sivile n’amashyirahamwe y’abakozi biri gushyigikira urubyiruko.

Igitangaje ni uko Perezida Rajoelina ubwe yagiye ku butegetsi muri 2009 binyuze mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryashyigikiwe n’igisirikare, cyane cyane umutwe udasanzwe wa CAPSAT, ubu wongeye kuvugwa, kuko umuyobozi wawo yatangaje ko afite ubuyobozi bw’ingabo.

 

Perezida Rajoelina ahinduranya ubuyobozi kubwo kutizera abo ari kumwe nabo

Mu rwego rwo kugerageza guhosha imyigaragambyo, Rajoelina yirukanye guverinoma ye maze ashyiraho Jenerali w’igisirikare nka Minisitiri w’Intebe  icyemezo kitatanze umusaruro.

Abenshi bagereranya ibi biri kuba n’ibyabaye mu 2009, bibaza niba Rajoelina agiye guhura n’amateka yisubira mo

Nubwo nta bikorwa by’ihohoterwa byabaye ejo, ishusho y’abasirikare bafatanya n’abigaragambya yateye impungenge.

Biragoye kumenya neza aho igisirikare gihagaze  niba gifatanya na Perezida cyangwa cyatangiye kumwigaragambya ho.

                         Perezida Rajoelina mu ihurizo rikomeye ku mutekano w’igihugu!

Imiryango mpuzamahanga nka loni n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe barasaba ituze n’ibiganiro. Ariko ku mihanda y’i Antananarivo, haracyari imbaga y’abaturage batakamba basaba impinduka, igisirikare kiri aho, atari nk’abarinda umutekano, ahubwo nk’abashyigikiye impinduka.

Yanditswe na MUGOYA Suleiman

Share This Article