Perezida Touadera yambitse imidali y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda

igire

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Prof. Faustin Archange Touadéra, yambitse imidali y’ishimwe abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-15 nyuma yo gusoza umwaka bari  mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo Gihugu.

Umuhango wo kwambika imidali Ingabo z’u Rwanda wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Bangui ku wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2026, ukaba witabiriwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Santarafurika, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Olivier Kayumba, abayobozi bakuru mu nzego z’igisirikare, ndetse n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

Iyi midali bayihawe mu rwego rwo kubashimira ubwitange n’ubunyamwuga byabaranze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Santarafurika, aho bagize uruhare mu kurinda abasivili no kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze.

Umuyobozi wa Batayo ya 15, Lt Col Paul Gasasira, yashimiye Perezida wa Repubulika ya Santarafurika ku nkunga yakomeje guha Batayo ayoboye mu gusohoza inshingano zayo.

Yanashimye ubunyamwuga, imyitwarire myiza ndetse n’ubwitange byaranze abasirikare ba batayo ya RWANBATT15 mu gihe cyose bamaze mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

U Rwanda rumaze imyaka rufatanya n’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Santarafurika, binyuze mu butumwa bwiswe MINUSCA (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic) bugamije gufasha mu kugarura amahoro, umutekano n’ituze muri icyo gihugu.

Uretse ingabo zoherezwa mu butumwa bwa Loni, u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika bifitanye amasezerano yihariye yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera za 2021, aho u Rwanda rwohereza abasirikare b’umutwe w’ingabo zihariye zijya kunganira izoherezwa muri ubwo butumwa bwa Loni.

Umuyobozi wa Batayo ya 15, Lt Col Paul Gasasira, yashimiye Perezida wa Santarafurika ku nkunga yakomeje guha Batayo ayoboye mu gusohoza inshingano zayo
Perezida Touadéra yambitse imidali abasirikare b’u Rwanda
Umuhango witabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma ya Santarafurika na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo Gihugu, Olivier Kayumba
Uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Bangui
Share This Article