AFC/M23 yirukanye FARDC muri Gurupema ya Luhago

igire

Imirwano ikomeye irimo ibitero by’impande zose bya AFC/M23 byirukanye ingabo za Congo, FARDC na Wazalendo mu gace ka Luhago.

Iyi mirwano yabaye ku wa Gatandatu ku manywa, isiga AFC/M23 igenzura Gurupema ya Luhago muri Kivu y’Amajyepfo.

Urubuga Tazama Info rwo muri Congo ruvuga ko inyeshyamba za M23 zateye ibirindiro bitandukanye bya Wazalendo biri muri Gurupema ya Luhago, muri Sheferi ya Nindja, muri Teritwari ya Kabare.

Urwo rubuga ruvuga ko AFC/M23 yafashe uduce dutandukanye yari yaratakaje turimo Bwegerera, Irega na Katsoba, bituma yisubiza iyo Gurupema yose ya Luhago yari imaze igihe gito ivuyemo.

Amakuru avuga ko abarwanyi ba Wazalendo bahungiye ahitwa Mashango.

Muri Kivu ya Ruguru naho bararwanye

Inyeshyamba za AFC/M23 zakomeje imirwano na Wazalendo mu gace ka Buabo muri Sheferi ya Osso Banyungu muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru.

Iyi mirwano yabaye ku wa Gatanu nk’uko urubuga actualite.cd rubivuga.

AFC/M23 ku wa Kane yari yigaruriye agace ka Ndete, bukeye yongera kugaba ibitero bikomeye ku birindiro bya Wazalendo ahitwa Buabo mu rwego rwo guha umutekano kariya gace ka Ndete.

Uru rubuga ruvuga ko Wazalendo babashije kugumana agace ka Buabo.

 

Share This Article