mwa bwa Perezida w’icyo gihugu Mamadi Doumbouya.
Ibiganiro by’abo bayobozi byabaye umwanya mwiza wo gukomeza gushimangira ubufatanye bufitiye akamaro u Rwanda na Guinée Conakry.
Mu Ukwakira 2024, u Rwanda na Guinée Conakry byasinye amasezerano mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibyanya byahariwe inganda.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubushuti ndetse mu bihe bitandukanye Abakuru b’Ibihugu byombi bagiye bagenderana.
Mu Ugushyingo 2025, Perezida Kagame yasuye igihugu cya Gunee Conakry aho yifatanyije na Perezida Mamadi gufungura inama yiga ku iterambere rya Afurika TAS (Transform Africa Summit).
Général Mamadi Doumbouya, na we yasuye u Rwanda tariki 25 Mutarama 2024, mu ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Muri urwo ruzinduko mu Rwanda yagiranye na Perezida Kagame ibiganiro byagaragaje ko hashyizwe imbere ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage ku mpande zombi.
Urwo ruzinduko rwa Gen. Doumbouya rwasize afunguye ku mugaragaro Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, we n’itsinda bari kumwe batera ibiti aho iyo Ambasade iri ku Kacyiru.
Ibihugu byombi kandi bifitanye Umubano mu bya dipolomasi wemejwe mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

