Perezida Samia yaburiye abazigaragambya

igire

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yaburiye abaturage bose batamushaka ko niba batamukunda, bakwiriye gukunda igihugu cyabo ntibishore mu myigaragambyo yo gusenya ibikorwa remezo.

Ku wa 01 Ukuboza 2025 Ambasade y’Amerika muri Tanzania yaburiye abanegihugu bariyo ko kuva ku itariki ya 05 Ukuboza 2025 no ku wa 09 Ukuboza 2025 abatavuga rumwe n’ubutegetsi bazishora mu mihanda.

Nyuma yo gukora iperereza, Leta ya Tanzania ikamenya ko hari ibihugu by’i Burayi(Uburengerazuba bw’isi )bafitiye ishyari Tanzania imaze imyaka 64 ifite amahoro, ituze,umutekano n’iterambere noneho bakaba bashaka kubisenya.

Kuri ibyo rero,Perezida Samia yabwiye abateguye imyigaragambyo ko inzego z’umutekano ziriteguye kandi noneho kuri iyi nshuro ntabwo bazabihanganira.

Perezida Samia yari aherutse gufungura abantu 300 bishoye mu myigaragambyo batazi ikijya mbere.

Ariko kandi ishyaka ritavuga rumwe na CCM ryabwiye ibitangazamakuru mpuzamahanga ko abarenga 1000 biciwe mu myigaragambyo abandi barakomereka bikabije.

Perezida Samia yacyuriye ibihugu bitanga inkunga ko batakabaye bashaka kubangamira amahoro bitwaje udufaranga duke batanga tw’inkunga.

Share This Article